SpaceX yageze ku ntego yayo yo gutwara abashakashatsi bajya mu isanzure ba NASA, aribo Sunita "Suni" Williams na Butch Wilmore, bagiye mu isanzure mu gikorwa cyateguriwe ku cyambu cya Kennedy Space Center muri Florida.
Iki gikorwa cya SpaceX Crew-10 (itsinda ry'abashashatsi bazamuwe mu isanzure) cyagenze neza ku wa 14 Gashyantare nyuma yo gusubikwa ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe kubera ikibazo cya tekiniki cy'umuriro cyari cyavutse mu gihe cy'imirimo yacyo.
Icyogajuru cyifashishije rocket ya Falcon 9, cyahagurutse ku isaha ya saa 7:03 z’umugoroba ku masaha y'Uburasirazuba bw'Amerika, kigana kuri International Space Station (ISS) ku muvuduko wa kilimetero 17,500 Ku isaha. Ku itariki ya 15 Werurwe, Crew-10 yagombaga kugera ku ISS ku isaha ya 11:30 z'ijoro, aho aba astronaut bazinjira kuri station mu masaha ya saa 1:05 z’ijoro.
International Space Station (ISS) ni igihe cyo mu isanzure , aho abakozi baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi bashobora kuba bahakorera ubushakashatsi.
ISS ni urubuga rufunganye rujyanye n’ubushakashatsi, ariko ruri hejuru y’Isi, aho imirimo itandukanye nk’ubuzima bw’abantu, ubumenyi bw’ibidukikije, ndetse n’ubushakashatsi ku mirasire n'ibindi.
ISS yubatswe n’ibihugu byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuyapani, Uburusiya, Ubwongereza, u Bufaransa, n’ibindi.
Yatangiye kubakwa mu 1998, kandi imaze kuba ahantu h'ingenzi ho gukora ubushakashatsi bw’ibinyabuzima, ikoranabuhanga, ndetse n’ubumenyi bw’ibidukikije mu buryo butandukanye nk'uko tubikesha ABC news.
Icyogajuru cya Dragon kiri gutwara itsinda rya Crew-10 riyobowe n'abashakashatsi Anne McClain wa NASA, hamwe na Nichole Ayers, umupilote, Takuyo Onishi w'Ubuyapani na Kirill Peskov, umusirikare w'umurusiya ukorera muri Roscosmos, ikigo cy'ubushakashatsi mu kirere cy'Uburusiya. Iki gikorwa kizafasha gusimbura abari bamaze igihe kuri ISS harimo Williams na Wilmore.
Aba bashakashatsi ba NASA bari bateganyijwe kumara icyumweru ku ISS, ariko igihe cyo kubagarura cyahindutse igihe kirekire bakaba bamazeyo amezi 3. Ibi byatewe n'ikibazo tekiniki cyabaye kuri Boeing Starliner icyogajuru cyagombaga Ku bagarura Ku isi.
Nyuma y’igihe kinini bakorera ku ISS, Williams yabaye umufasha wa mbere w’umugore wamaze igihe kinini akora urugendo rwo mu isanzure, agera ku masaha 62 n’iminota 6 mu isanzure.
Mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ubushakashatsi, itsinda ry'abashashatsi (Crew-10) rizakora imirimo irenga 200 y'ubushakashatsi n'ibikorwa bya tekiniki bizafasha gukomeza ubushakashatsi no kongera ubumenyi bw'isanzure.
Ibi bizatuma abantu babasha kugera kure mu isanzure, bityo igikorwa kikaba gifite akamaro kanini mu rugendo rw’imibereho ya muntu mu isanzure.
Icyogajuru cyifashishije rocket ya Falcon 9, cyahagurutse ku isaha ya saa 7:03
Mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ubushakashatsi, itsinda ry'abashashatsi (Crew-10) rizakora imirimo irenga 200 y'ubushakashatsi n'ibikorwa bya tekiniki bizafasha gukomeza ubushakashatsi bw’imyigire mu isanzure
Williams yabaye umufasha wa mbere w’umugore wamaze igihe kinini akora urugendo rwo mu isanzure, agera ku masaha 62 n’iminota 6 mu isanzure
Icyogajuru cya Dragon kiri gutwara itsinda rya Crew-10 riyobowe n'abashakashatsi Anne McClain wa NASA
Abashakashatsi Anne McClain, Nichole Ayers,Takuya Onishi na Kirill Peskov, umusirikare w'umurusiya
International Space Station (ISS) ni igihe cyo mu isanzure aho abakozi baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi bashobora kuba bahakorera ubushakashatsi
TANGA IGITECYEREZO