Perezida Donald Trump agiye gushyiraho ibihano ku bihugu 43, birimo Uburusiya, Biyelorusiya, Libya na Somalia, bihagarikwa kwinjira muri Amerika niba bitakemuye ibibazo by'umutekano mu minsi 60.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari gutegura gushyiraho amabwiriza mashya yo guhagarika abaturage baturuka mu bihugu 43 kwinjira muri Amerika.
Muri ibyo bihugu harimo Uburusiya na Biyelorusiya, ndetse n'ibindi bihugu byo muri Aziya, Afurika n'Uburasirazuba bwo Hagati.
Amakuru dukesha The New York Times avuga ko uru rutonde rw'Ibihugu rwakozwe hashingiwe ku byiciro bitatu bitandukanye, bitewe n'uburemere bw'ibibazo by'umutekano byagaragajwe.
Mu cyiciro cya mbere (Red List), ibihugu 11 birimo Afghanistan, Bhutan, Cuba, Iran, Libya, Koreya ya ruguru, Somalia, Sudani, Siriya, Venezuela na Yemen byashyizwe ku rutonde rw'ibihugu abaturage babyo bazahagarikirwa burundu guhabwa viza zo kwinjira muri Amerika. Ibi bivuze ko abaturage baturuka muri ibi bihugu batazemererwa gukandagira ku butaka bwa Amerika.
Mu cyiciro cya kabiri (Orange List), ibihugu nka Belarus ,Haiti n'u Burusiya byashyizwe muri iki cyiciro, aho abaturage babyo bazahura n'ibihano bikomeye mu kubona viza. Uretse kuba izo viza zizaba zigoye cyane kubona, hari impungenge ko abaturage b'ibyo bihugu bashobora gukumirwa mu buryo bwagutse mu gihe ibibazo by'umutekano bitakemuwe.
Mu cyiciro cya gatatu (Yellow List), ibihugu 26 byahawe igihe cy'iminsi 60 kugira ngo bikemure ibibazo byagaragajwe mu bijyanye n'umutekano n'imitangire y'ubutumwa. Nibitagira icyo bikora muri icyo gihe, abaturage babyo bashobora guhagarikirwa guhabwa viza zo kwinjira muri Amerika.
Ibi byemezo bya Perezida Trump byateje impaka ndende mu muryango mpuzamahanga no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Abenshi barabibona nko kongera gushyiraho gahunda yiswe Muslim Ban yo mu mwaka wa 2017, aho abaturage baturuka mu bihugu birindwi byiganjemo abayisilamu bahagarikiwe kwinjira muri Amerika. Icyo gihe byateje imyigaragambyo ikomeye ndetse n’impaka mu gihugu hose.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko iki cyemezo gishobora gutuma habaho ivangura rikomeye rishingiye ku moko n’idini, ndetse kikaba cyanakoma mu nkokora gahunda zo kwigira muri Amerika ku banyeshuri mpuzamahanga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko impamvu y’ibi bihano ari ukugira ngo ibihugu birebwa n’iki cyemezo bikemure ibibazo by’umutekano byagaragajwe, cyane cyane ku bijyanye no gutanga amakuru yizewe ku bagenzi baturuka muri ibyo bihugu.
Perezida Trump yavuze ko nta gihugu kizavanwaho kuri uru rutonde niba kidakemuye ibyo bibazo mu gihe cy’iminsi 60 cyahawe.
Ibihugu byashyizwe kuri uru rutonde birasabwa gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukemura ibibazo byagaragajwe, kugira ngo birinde ingaruka zikomeye z’ibi bihano.
Nibitagira icyo bikora muri icyo gihe giteganyijwe, abaturage babyo bashobora guhagarikirwa burundu guhabwa viza zo kwinjira muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO