RURA
Kigali

Trump yacyeje ibiganiro Amerika yagiranye na Putin ku ntambara ya Ukraine

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/03/2025 14:20
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye ibiganiro byahuje Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n'uhagarariye Amerika, Steve Witkoff, ku masezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine. Trump yavuze ko ibiganiro byatanze "umusaruro mwiza wo kurangiza iyi ntambara y'amaraso n’ubwicanyi."



Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Putin n'uhagarariye Amerika, Steve Witkoff, bagiranye ibiganiro i Moscow ku wa 13 Werurwe 2025, aho Kremlin yavuze ko ishyigikiye umugambi w’Amerika ku bijyanye n’amahoro ndetse yemeza agahenge k'iminsi 30. 

Trump yavuze ko "ibiganiro byatanze icyizere cyo kubona amahoro arambye", ariko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje Putin gushaka gukomeza intambara abishaka, avuga ko ibyo ari "uburiganya."

Mbere y’icyumweru, Ukraine yemeye umugambi w’amahoro wateguwe n’Amerika, ariko Uburusiya ntibwari bwakawemeye. Putin yemeye ko igitekerezo cyo guhagarika intambara ari cyiza, ariko nawe agira ibyo asaba kugira ngo amahoro aboneke, ibintu Zelensky yise "uburiganya." 

Zelensky yagize ati:"Putin ashaka gukora ibishoboka byose ngo atangire ibiganiro ariko biragoye ko bishobora kugera ku ntego y’amahoro".

Putin arimo gusaba ko hagomba kubaho ibisabwa kugira ngo haboneke amahoro, harimo ibibazo by'umutekano, inyungu z'ubutaka, ndetse n'ibirebana n'ubusugire bw'igihugu cya Ukraine. 

Arasaba ko hagira ibyo Ukraine yemera ku bijyanye n'igice cy'ubutaka bwa Donbas n'ibindi bice byafashwe n'Ingabo z'Uburusiya mu ntambara bukaba bwabugumana nkuko tubikesha BBC.

Izi ngingo zose zifite ingaruka ku bisubizo by'amahoro, ariko Zelensky yibanda ku kuba Putin ashobora kuba adashaka guhagarika intambara, ahubwo akaba ashaka kugerageza gukomeza ibikorwa by'ubukangurambaga no gukurura abandi mu ntambara bikaba byatuma agahenge kadatangwa.

Sir Keir Starmer, Umuyobozi w'ishyaka ryabakozi 'Labour Party' mu Bwongereza, yavuze ko "Gushyiriraho amananiza no kudaha agaciro kwa Putin ku busabe bwa Trump bigaragaza ko Putin agishidikanya ku mugambi wo kugera kunzira y'amahoro no guhagarika intambara". 

Ibi bibaye mu gihe abakuru b’ibihugu bya G7 bahuriye i Quebec bashyigikiye umugambi wa Amerika wo guhagarika intambara, ariko basigaye bategereje uko Uburusiya buzabyitwaramo.

Ibihugu bya G7 birashishikariza gukomeza guhatira Uburusiya kugana ku masezerano y’amahoro, mu gihe White House igaragaza ko ibi biganiro bishobora kuba amahirwe yo kurangiza intambara.Uburusiya bwemera agahenge ariko hari ibyo Ukraine igomba kwemera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND