RURA
Kigali

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda barenga 180 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/03/2025 8:16
0


Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bambitswe imidali yo kubashimira ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi ko kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.



Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, abambitswe imidali ni abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU2-9 n’undi mupolisi umwe ukora akazi k’ubujyanama (IPO) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu

Umuhango wo kubashyikiriza iyi midali wabaye kuwa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025 ubera mu Mujyi wa Kaga Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi, mu majyaruguru y’iki gihugu, uyoborwa n’ukuriye Ishami ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu. 

CP Bizimungu yavuze ko imidali bahawe ari ikimenyetso cy’ubwitange n’umuhate bagaragaje mu kazi ko kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gutanga imidali ku bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa, ntabwo ari ukurangiza umuhango gusa ahubwo ni ikimenyetso cyo kuzirikana umuhate, umurava n’ubwitange byabaranze mu kazi. Mwabaye indashyikirwa, murangwa n’ubwitange, ikinyabupfura no kutirebaho ari nabyo byabafashije mu kubahiriza inshingano zanyu.

Yakomeje avuga ko hatitawe ku mbogamizi z’umutekano bahuye nazo mu kazi bitababujije kwitwara neza kuva bagera mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Santrafurika.

Yashimiye buri umwe ku ruhare yagize mu kuzuza inshingano mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gucungira umutekano aho bari bashinzwe batibagiwe n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo no gukiza ubuzima batanga amaraso ku bushake byazamuye icyizere n’imibanire myiza n’abaturage bashinzwe.

Chief Superintendent of Police (CSP) Niyitegeka Boniface, Umuyobozi w’Itsinda RWAFPU2-9 yavuze ko bazihatira gukomeza kurushaho kwita ku mutekano hibandwa ku kurinda abaturage n’ibikorwaremezo biri mu gace bashinzwe.

Yagize ati: “Itsinda RWAFPU2-9 ryashyize kandi rizakomeza gushyira imbaraga mu kwita ku mutekano w’agace ka Kaga Bandoro no mu nkengero zako, hibandwa cyane mu gukora amarondo ijoro n’amanywa yo gucungira abaturage umutekano, kurinda ikibuga cy’indege, guherekeza abanyacyubahiro no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye.”

CSP Niyitegeka yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kaga Bandoro, ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika n’abaturage muri rusange, kuba bitabiriye uyu muhango n’ubufatanye basanzwe babagaragariza bituma babasha kuzuza neza inshingano zabo.

Uretse iri tsinda RWAFPU2, abapolisi barigize bambitswe imidali y’ishimwe uyu munsi, hari andi matsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, n’itsinda RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND