RURA
Kigali

Yasimbutse urupfu nyuma y’uko abari bagiye kumukoreraho imigenzo ya gipfumu basanze ari mu mihango

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/03/2025 14:57
0


Umugore yasimbutse urupfu ubwo yashimutwaga n’abagizi ba nabi bari bagamije kumukoreraho imigenzo y’abapfumu maze nyuma yo kumenya ko ari mu mihango bakamujugunya, ngo kuko imigenzo yabo batayikorera ku muntu uri mu mihango, ibi byabereye muri Aba muri Leta ya Abia.



Inkuru dukesha ikinymakuru News Mirror Nigeria ivuga ko, uyu mugore akaba na sekereteri w’umwavoka wikorera muri Aba yarokotse mu buryo bw'igitangaza, aho abagizi ba nabi bamushimuse maze bakamujyana ku musozi wa Ogbor muri leta ya ABia bagiye kumukoreraho imigenzo yabo.

Umukoresha we Barrister Emperor Ogbonna, yavuze ko ibybaye byose byabaye mu buryo butangaje, yatangaje ko yari yohereje sekereteri we ku rukiko rwisumbuye rwa Aba afite inyandiko ajyanyeyo. Ubwo yagarukaga avuye ku rukiko, uyu mugore yateze moto maze aza gufatwa n’abagizi ba nabi.

Yagize ati: "Sinzi ibintu bibi bamukoreyeho, ariko yari yataye ubwenge maze nyuma aza kwisanga atazi ku musozi wa Ogbor. Yamaze amanywa yose n’ijoro ryose aboshye ategereje ko bamukoreraho imigenzo yabo ya gipfumu.”

Yavuze kandi ko abari bashimuse uyu mugore, ijoro ryaguye maze bakamwambura ubusa kugira ngo bamukorereho ibikorwa byabo by’imihango ya gipfumu. Ariko kub’amahirwe basanze ari mu mihango maze ibyo bapangaga gukora biba bitagikunze bahitamo kumujugunya batamwishe, aba arokotse atyo.

Ati: “Bahamagaye umukurambere wabo, Yoruba 'Baba', maze ababwira ko imana zabo zidashobora kwakira umugore uri mu mihango. Nibwo bamupfutse mu maso maze bamujugunya kuri uwo musozi wa Ogbor.”

Hagati aho, Ogbonna yari yamaze kumenyesha polisi ko sekereteri we yaburiwe irengero, ari bwo hahise hakorwa ishakishwa ryihuse maze kubw’amahirwe baza kumubona kuri uwo musozi ari muzima maze avuga amahano yari agiye kumubaho, ariko Imana igakinga ukuboko.

Ibi bikaba byateje impagaraga cyane, aho ikibazo cy’abagizi ba nabi bashimuta abandi bakajya kubakoreraho imigenzo ya gipfumu gikomeje kugaragara muri Leta ya Abia, aho mu byumweru bibiri bishize, Umuahia havumbuwe imirambo irenga mirongo itatu, bituma impungenge z’umutekano muke ziyongera muri leta.

Abayobozi ntibaravuga kuri iki kibazo ariko iperereza riracyakomeje. Abatuye muri Leta ya Aba na Abia muri rusange barasabwa gukomeza kuba maso no kumenyesha inzego z'umutekano ibikorwa byose babona biteye inkeke. 

Ni mu gihe abaturage basaba leta gukora ibishoboka byose mu kubungabunga umutekano kuko ubuzima bwabo muri rusange buri mu kaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND