RURA
Kigali

Ibyo wamenya kuri Karole Kasita uzazana n’abanyarwenya 7 mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/03/2025 9:39
0


Umuhanzikazi w’umunya-Uganda, Karole Kasita agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo azahuriramo n’abanyarwenya 7 bo muri Uganda, ndetse n’abandi bo mu Rwanda mu kwizihiza imyaka itatu y’ibitaramo bya Gen-Z Comedy.



Ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe n’umubare munini ahanini biturutse mu kuba kizahuza abanyarwenya benshi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bakomeye. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.

Byitezwe ko hari n’abanyarwenya bo mu Burundi bazagaragara muri iki gitaramo kidasanzwe mu rugendo rwa sosiyete ya CIM isanzwe itegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy.

Karole Kasita ni umuhanzikazi w'umunya-Uganda uzwi cyane mu njyana ya Dancehall na Afrobeat. Yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise "Yaka", yakunzwe cyane ndetse ikamuhesha kumenyekana mu ruhando rwa muzika ya Uganda.

Uyu mukobwa azahurira ku rubyiniro n’abanyarwenya b’iwabo barimo: itsinda rya Maulana na Reign, Pablo, MC Mariachi, Madrat na Chiko ndetse na Alex Muhangi. Ni mu gihe abo mu Rwanda bazataramana barimo Joshua, Ambasaderi w’Abakonsomateri, Umushumba, Pirate, Kadudu, Mc Kandi na Musa, Muhinde ndetse na Rusine Patrick.

Umunyarwenya Fally Merci utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko imyaka itatu ishize ategura ibi bitaramo ‘yaranzwe no kudacika intege no gushyigikirwa’.

Ati “Byabaye ibihe bidasanzwe kuri twe kuko byari bishya mu gutangira, ariko uko twagiye turushaho gutegura ibi bitaramo niko abantu bagiye batwumva. Tuzera ko n’indi myaka iri imbere izaba myiza kurushaho.”

Karole Kasita ugiye gutaramira i Kigali mu Ugushyingo 2022 yakoze igitaramo gikomeye aho yamuritse Album ye yise "Limited Edition", cyitabirwa n'abakunzi benshi ba muzika, ndetse cyashimangiye umwanya we nk'umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Uganda.

Azwiho kugira imbaraga nyinshi ku rubyiniro, aho asusurutsa abakunzi be binyuze mu mbyino zidasanzwe no kuririmba mu buryo butuma abafana be bishimira ibitaramo bye.

Ibi byamuhesheje gukundwa cyane ndetse no kugira igikundiro mu bakunzi ba muzika ya Dancehall na Afrobeat muri Uganda no mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Maulana na Reign bategerejwe i Kigali ni itsinda ry'abanyarwenya b'Abanya-Uganda rizwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro rwa Uganda. Bamenyekanye ku bw'ubushobozi bwabo mu gusetsa, cyane cyane binyuze mu biganiro byabo bya "Soyi Soyi" byakunzwe n'abantu benshi.

Bakorera cyane ku rubyiniro rwa Comedy Store Uganda, aho bakomeje gushimisha abakunzi babo. Ibikorwa byabo by'urwenya biboneka no ku rubuga rwabo rwa YouTube, aho bashyira amashusho y'ibitaramo byabo.

Mu rwego rwo kwagura impano zabo, Maulana na Reign baninjiye mu muziki, aho basohoye indirimbo nka "Gumizawo" bakoranye na Alien Skin na Lil Pazo, ndetse na "Ondebeza" bakoranye na Gladiator the Emperor.

Ubuhanga bwabo mu gusetsa, hamwe n'ubushobozi bwo guhanga udushya, byatumye baba bamwe mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda no mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Madrat na Chiko bo ni itsinda ry'abanyarwenya b'Abanya-Uganda rizwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro rwa Uganda. Bakunzwe kubera uburyo bwihariye basetsa abantu, bakaba bamaze imyaka irenga icumi mu mwuga w'urwenya.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi bakora urwenya, ku itariki ya 9 Kanama 2024, bateguye igitaramo gikomeye cyabereye muri Kampala Sheraton Gardens. Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi, cyashimangiye umwanya wabo nk'abanyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda.

Madrat na Chiko bazwi kandi kubera igitaramo cy'urwenya bise "Nsekobuseko", aho bamaze gukora ibice bitandukanye byacyo, birimo icya gatatu cyabaye ku itariki ya 2 Kanama 2019, kikabera muri UMA Multipurpose Hall. 

Uretse ibikorwa by'urwenya, bafite kandi urubuga rwa YouTube rwitwa "Madrat and Chiko Official", aho basangiza abakunzi babo ibiganiro byabo bishya n'ibitaramo bakoze. 


Umuhanzikazi Karole Kasita agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y'igihe kinini ari mu muziki 


Umunyarwenya akaba n'umushyushyarugamba, MC Mariachi utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Gen-Z Comedy 


Itsinda ry'abanyarwenya rikomeye muri Uganda, Madrat na Chiko bagiye kwerekana ubuhanga bwabo mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali 



Alex Muhangi watangije ibitaramo bya Comedy Store muri Uganda nawe ategerejwe i Kigali








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND