Perezida w'ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuliza Charles yashimiye imisifurire nyuma yo kunganya na APR FC ndetse avuga ko atihoreye bya nyabyo.
Ku munsi wejo saa Moya z'umugoroba nibwo Gasogi United yari yakiriye APR FC mu mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. KNC mbere yawo yari yatangaje amagambo atandukanye aho yari yabanje kwikoma imisifurire ndetse avuga ko agomba kwihorera ku ikipe y'Ingabo z'igihugu bitewe n'uko yamusezereye mu gikombe cy'Amahoro itabikwiye.
Nyuma y'uyu mukino, Perezida wa Gasogi United yavuze ko wari umukino mwiza bitewe nuko APR FC yashakaga kujya ku mwanya wa mbere naho we agashaka kwihorera.
Yagize ati "Mbere na mbere wari umukino mwiza wari umukino ubona ko ku mpande zombe urimo ishyaka,APR FC ni ikipe yahataniraga kurara kumwanya wa mbere,Gasogi nkuko twabuvuze kwari ukwihorera kuko igikombe cy’Amahoro rwose cyaratubabaje cyane".
KNC yashimiye imisifurire avuga ko yagenze neza. Yagize ati"Ariko mbere na mbere reka mbanze nshimire imisifurure urabonako iyi misifurire ntabwo yaribogamye kuko tuzajye twemera, urabona umukino watangiye urimo ishyaka ryinshi ariko wabonyeko Abdoul umukino yashoboye kuwugenzura abakinnyi baratuza barakina".
Yavuze ko bagize amahirwe macye ariko kuvunikisha kapiteni wa Gasogi United naho ubundi bari bafite amahirwe yo gutsinda umukino.
Yagize ati: "Twebwe twagize amahirwe macye kapiteni wacu aza kuvunika mu gice cya mbere ariko twakomeje turasatira tubona n’amahirwe kuko twarase uburyo butaratwa, natakerezaga ko uyu mukino twagombaga kuwutahana ariko umukino udatsinze si nangombwa ko uwutsindwa".
KNC yavuze ko atihoreye bya nyabyo ndetse anavuga ko nta gahimbazamusyi bajya batanga ku mukino banganyije.
Yagize ati: "Ntabwo nihoreye bya nyabyo ariko na none ntabwo ari bibi kuko na APR FC itashye itishimye kuko niyo ibabaye kurusha twebwe. Twebwe nta gahimbazamusyi tujya dutanga ku mukino twanganyije turi ikipe ishaka intsinzi igihe cyose".
Gasogi United yahise ijya ku mwanya wa 9 n'amanota 26 naho APR FC ikomeza kuba k umwanya wa 2 n'amanota 42 aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports ifitanye umukino na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi nebyiri muri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITECYEREZO