Umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, Thomas Tuchel, yatangaje ko atazahita aririmba indirimbo y'igihugu (God Save the King) ku mikino ye ya mbere, ahubwo azabanza kwerekana ko abikwiriye.
Tuchel w’imyaka 51, kuri uyu wa Gatanu yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bazahuramo na Albania na Latvia.
Iyi mikino izaba muri uku
kwezi, ariko uyu mutoza ukomoka mu Budage yavuze ko azabanza gukora akazi ke
neza mbere yo kuririmba indirimbo y’Igihugu cy’u Bwongereza.
Yagize ati“ Numva ko atari
ikintu umuntu ashobora gukora gusa gutyo. Ntushobora kuyiririmba uko wishakiye.
Ni yo mpamvu nafashe umwanzuro wo kutayiririmba ku mikino yanjye ya mbere.”
Tuchel, wabaye umutoza wa Chelsea na Bayern
Munich, yagizwe umutoza w’u Bwongereza ku itariki ya 1 Mutarama 2025. Azatoza
ikipe ku nshuro ya mbere tariki ya 21 Werurwe mu mukino bagomba gukina na
Albania.
Ku bijyanye n’indirimbo y’igihugu, Tuchel
yagize ati: “Ni
indirimbo ifite ubusobanuro bukomeye kandi iteye amarangamutima. Kuri njye,
kugira ngo nyiririmbe, ngomba kubanza kubigaragariza abakinnyi, abafana,
n’Abongereza bose.”
Mu mwaka ushize, umutoza w’agateganyo w’u
Bwongereza, Lee Carsley, yahuye n’igitutu gikomeye nyuma yo kutaririmba
indirimbo y’igihugu, bituma abantu bamwe bamunenga.
Nubwo Tuchel yemeza ko azi amagambo
y’indirimbo y’igihugu, yavuze ko azayiririmba igihe azaba amaze kwerekana ko
akwiriye kuyobora ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. “Ndashaka kubanza kugira ibyo ngera ho,
nkubaka ikipe nziza, nkabona gutwara agace kanjye mu mateka y’iyi kipe.
Ndashaka ko abantu bose bumva ko ndi uwabo, hanyuma bakavuga bati ‘yego, ubu arayikwiye’.
Thomas Tuchel yavuze ko azaririmba indirimbo yubahiriza Ubwongereza ari uko abugize ikipe ikomeye ku isi
TANGA IGITECYEREZO