RURA
Kigali

Rayon Sports yatsinze AS Kigali yongera Vitensi mu muhanda ugana ku gikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/03/2025 17:25
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda maze ishira ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo na APR FC iri ku mwanya wa kabiri.



Kuri iki Cyumweru itariki 15 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya Rayon Sports iguma kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 46 isigara irusha amanota ane APR FC iri ku mwanya wa kabiri.

Biramahire Abeddy ari kwishimira igitego yuatsinze kugahesha Rayon Sports amanota atatu


Rayon Sports yatsinze As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URARANGIYE

90+1' Kufura abakinnyi ba Rayon Sports barayihererekanyije ariko umupira urabarengana'

90' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Aziz Bassane Koulagna'

89' Umuzamu wa AS Kigali akoze vakazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye rya Muhire kevin'

87' Ikarita y'umuhondo ihawe Iyabivuze Osse nyuma yo gutema Richald Ndayishimiye'

86' Biramahire Abeddy yari yakiriye umupira uturutse kwa Bugingo Hakim ariko umupira awukoresha akaboko'

84' Muhire Kevin aryamye hasi nyuma yo gukinirwa nabi na Jospin Nshimirimana amaganga bajya kumuvurira hanze'

82' Youssou Diagne yari azamuye umupira ashakisha Biramahire Abeddy ariko uramucika uramurendana'

79' Abakunzi ba Rayon Sports akanyamuneza ni kose kuri Kigali pele Stadium'

73' Biramahire Abeddy atsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports nyuma y'umupira muremure uvuye kwa maze Khadime Ndiaye'

73' Goooooooooooooooooooooooooooooooooo! Biramahire Abeddy'

72' Aziz Bassane yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya AS Kigali ariko abakinnyi ba AS Kigali barawurenza'

69' Hakim Bugingo yari acomekeye umupira Biramahire Abeddy ariko arararira'

64' Kanamugire Roger ateye umutwe mwiza mu izamu rya As Kigali nyuma y'umupira uvuye muri Koruneli itewe na Muhire Kevin'

64' Gooooooooooooooooooooooooo! Kanamugire Roger

60' Ntirushwa Aime yari ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiaye aratabara'

56' As Kigali ikoze impinduka maze Ntirushwa Aime na Nashimiyimana Tharcisse basimbura Haruna Niyonzima na Emmanuel Okwi'

52' Biramahore Abeddy yari atsinze igitego cya Rayon Sports ariko habaho kurarira abasifuzi baracyanga'

50' Bassane arahagurutse umukino urakomeza'

48' Aziz Bassane winjiye mu kibuga aje gushaka ibisubizo bya Rayon Sports aryamye hasi'

45' AS Kigali nayo ikoze impinduka maze Nshimirimana Jospin asimbura Ndayishimiye Didier'

45' Rayon Sports ikoze impinduka maze Souleymane Daffe na Rukundo Abdlahaman maze baha umwanya Aziz Bassane Koulagna na Kanamugire Roger'

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona igitego mu mukino


Igice cya mbere Kirangiye AS Kigali itsinze Rayon Sports

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45' Abakinnyi ba AS Kigali barayihererekanyije maze Omar Gning aratabara'

44' Kufura ya AS Kigali nyuma y'ikosa Emmanuel Okwi akorewe na Spoleymane Daffe'

42' Ikipe ya Rayon Sports iri gushaka uko yakwishyura igitego ikomeje kurusha AS Kigali ariko kubona igitego byo ni intambara'

35' Biramahire Abeddy yari yakiriye umupira ahawe na Muhire Kevin ariko awutera kure cyane y'izamu'

31' Omborenga Fitina yari azamuye umupira imbere y'izamu rya AS Kigali ariko Rukundo Abdlahmani akorera ikosa Franklin Onyeabor'

25' Nyuma y'uburangare bwa Bugingo Hakim wa Rayon Sports Emmanuel Okwi arebye uko umuzamu wa Rayon Sports ahagaze maze amuroba umupira amutsinda igitego'

25' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Emmanuel Okwi

23' Rukundo Abdlahaman yari akinnye neza ashakisha Iraguha Hadji ariko abasore ba AS Kigali baratabara'

19' Kufura itewe na Muhire Kevin ariko Onyeabor Franklin akiza izamu'

17' Ikarita y'umuhondo ihawe Akayezu Jean Bosco nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Iraguha Hadji na Kufura ya rayon Sports'

15' Rukundo Abdlahaman yari atanze umupira mwiza kwa Iraguha Hadji ashatse kuroba umuzamu wa AS Kigali ariko Onyeabor Franklin atabarira ku murongo'

12' Rayon Sports ibonye amahirwe ya kufura itewe na Muhire Kevin ariko ayiteye ashakisha Omborenga fitina umupira ujya ku ruhande'

11' Emmanuel Okwi yuari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiaye aratabara'

10' Hakim Buigingo yari akinnye nabi ariko umupira Youssou Diagne arawurenza atabara Rayon Sports'

7' Koruneli ya AS Kigali itewe na Nkubana Marc ariko umuzamu wa Rayon Sports umupira arawufata'

6' Ndayishimiye Didier yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko abakinnyi bawushyira murri Koruneli.

5' Youssou Diagne yari ahawe umupira mawiza na Bugingo Hakim ariko ateye ishoti umupira ujya hejuru y'izamu'

3' Bugingo Hakim yari atanze umupira mwiza kwa Biramahire Abeddy ariko ateye umutwe ujya ku ruhande gato'

1' Koruneli ya Rayon Sports nyuma y'umupira wari uzamukanwe na Bugingo Hakim ariko Muhire Kevin arayiteye abakinnyi ba AS Kigali baratabara'

0:00' Umukino uratangiye utangijwe na Biramahire Abeddy ahana umupira na Muhire Kevin'

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Rukundo Abdlahmani na Iraguha Hadhi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Niyonkuru Pascal, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Buregeya Prince, Onyeabor Franklin, Rucogoza Ilias, Ndayishimiye Didier, Benedata Janvier, Emmanuel Okwi, Haruna Niyonzima na Iyabivuze Osse.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports igiye gukina izi neza ko niwutsinda ikomeza kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe kuko niwutsinda iza gushyiramo amanota ane y’ikinyuranyo hagati yayo na APR FC ya kabiri.

Rayon Sports kandi igiye kumanuka mu kibuga izi neza ko mukeba wayo APR FC yo yamaze gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona ikaba yananiwe gutsinda Gasogi United kuko umukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu warangiye amakipe yombi anganyije Ubusa ku Busa.

Kuba Rayon Sports yatsinda umukino ikaguma kongera ikinyuranyo cy’amanota irusha APR FC ibyo ntabwo bireba ikipe ya AS Kigali kuko nayo ishaka gutsinda umukino kugira ngo yuzuze amanota 36 maze ihite yambura Gorilla FC umwanya wa Gatatu muri shampiyona.

Kunganya uyu mukino biratuma Rayon Sports igira amanota 44 igume irusha amanota 2 APR FC ya kabiri, naho kuwutsindwa nabwo iraguma ku mwanya wa mbere ariko igume kurusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Mu mukino ubanza ubwo AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, Rayon Sports yawusoje itsinze AS Kigali ibitego 3-1.

Abakinnyi ba AS Kigali ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Uko abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye kuri Kigali Pele Stadium



Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1

Rayon Sports na AS Kigali biheruka guhura ku munsi wa 13 wa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND