Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko yatekerezaga ko Chelsea izaba imwe mu makipe ahatanira igikombe cya Premier League muri uyu mwaka w’imikino ariko nayo bikaba byaranze.
Ibi yabitangaje mbere yo gukina na Chelsea ku
Cyumweru kuri Emirates Stadium saa 15:30 (isaha yo mu Rwanda), aho Arsenal iri
ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, naho Chelsea ikaba ku mwanya wa
kane, irushwa amanota atandatu na Arsenal.
Nubwo Arsenal na Chelsea biri mu makipe
akomeye muri shampiyona, amahirwe yo gutwara igikombe kuri aya makipe ni make
kuko Liverpool iri imbere ho amanota 15, Ku bw'iyo mpamvu, Arsenal na Chelsea
bari kurwanira imyanya myiza izatuma bitabira Champions League y’umwaka utaha.
Arteta yatangaje ko kuva kera yabonaga
Chelsea nk’ikipe ihatanira igikombe kubera ubuhanga bw’umutoza Enzo Maresca
ndetse n’ubushobozi bw’abakinnyi bafite.
Arteta yagize ati “Nabonye uko bakinnye mu myitozo yo gutegura
shampiyona, nzi uko Enzo Maresca akora, kandi bitewe n’impano ziri muri
Chelsea, nabonaga ko bari mu bahatanira igikombe kuva ku ntangiriro,”
Yakomeje avuga ko Chelsea ifite impano
nyinshi, kandi iyo bahuza imbaraga, bakagira ubumwe n’imyitwarire ihamye,
bashoboraga guhangana n’ikipe iyo ari yo yose.
Mu Ukuboza, Chelsea yari yagerageje guhatanira
igikombe ubwo yegeraga Liverpool ho amanota abiri gusa nyuma yo gutsinda
imikino itanu yikurikiranya. Gusa kuva ubwo, Chelsea yatsinze imikino ine gusa
muri 12, bigaragaza intege nke cyane cyane mu bwugarizi.
Nubwo abafana ba Chelsea bagaragaje impungenge ku mikinire y’ikipe yabo, Arteta yasabye ko umutoza Maresca yahabwa amahirwe kuko ari umutoza mwiza kandi uzi icyo ashaka.
Yagize ati“Ni umutoza w’umuhanga. Azi neza
ibyo ashaka gukora n’uburyo abigeraho. Nkunda uburyo ikipe ye ikina.”
Mikel Arteta yavuze ko Chelsea iri mu makipe yakagombye kuba yarahataniye ibikombe
Ku cyumweru Arsenal izacakirana na Chelsea mu mukino ukomeye cyane
TANGA IGITECYEREZO