RURA
Kigali

Menya impamvu uta inkonda mu gihe usinziriye

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/03/2025 17:37
0


Ujya ubyuka ugasanga wataye inkonda, umusego wawutoheje? N’ubwo hari abavuga ko umuntu uta inkonda aba afite ibibazo byo mu mutwe, nyamara guta inkonda mu gihe usinziriye ni ibisanzwe, ntibikagukange ngo utangire gukeka ibindi. Ariko niba bikabije kandi bikakubaho kenshi cyane bishobora kugaragaza ibindi bibazo by’ubuzima.



Wibuke ko amacandwe akomeza kuza mu gihe usinziriye kugira ngo yoroshye mu kanwa no mu muhogo wawe maze bikakurinda acide na mikorobe mu kanwa. Guta inkonda mu gihe usinziriye bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. 

Muri rusange, iyo uryamye, imitsi yo mu isura yawe no mu mubiri wawe hose iraruhuka. Dore impamvu ushobora kuba uta inkonda iyo usinziriye nk’uko tubikesha ikinyamakuru verywellhealth.com:

Mu gihe usinziriye umunwa wawe ushobora gufunguka bigatuma amacandwe menshi asohoka mu kanwa kawe. Icyo ugomba kumenya ni uko uburyo uryamamo bushobora kugira uruhare mu guta inkonda cyangwa kutazita mu gihe usinziriye.

Izindi mpamvu zishobora gutuma uta inkonda cyane na none byitwa sialorrhea cyangwa hypersalivation, zishobora kuba imiti imwe n'imwe ufata, ibicurane, kugona n’indwara ya sleeping apnea, indwara zifata ubwonko, gutwita, n'indwara ya gastroesophageal (GERD).

Imitsi y'umubiri iruhuka mu gihe usinziriye cyane cyane mu gihe cy’ijoro. Birashoboka ko uryama wasamye niba uryama wubitse inda cyangwa uryamira uruhande rumwe birashoboka ko wata inkonda mu gihe usinziriye. 

Niba bijya bikubaho, ni byiza ko noneho wahindura uburyo waryamagamo ugatangira kuryama ugaramye, ibi bizakugabanyiriza ibyago byo guta inkonda mu gihe usinziriye.

 

Guta inkonda bishobora kuza nk’ingaruka y’imiti runaka ufata harimo nk’imiti igabanya ubukana n’ifasha mu kubona ibitotsi, antibiotics zimwe na zimwe, n’imiti ikoreshwa mu kuvura indwara ya Alzheimer. 

Niba urimo gufata imiti itera guta inkonda, ntugomba guhagarika kuyifata ahubwo niba ubona bitangiye gukabya icyo ugomba gukora ni ukujya kwa muganga.

Imwe mu mpamvu zikomeye ushobora kuryama ufunguye umunwa ni uko udashobora guhumekera mu mazuru igihe urwaye ibicurane. 

Niba ufite ibibazo kubera ubukonje cyangwa allergie, urashobora gutangira guhumekera mukanwa, bishobora no gutuma uta inkonda mu gihe uryamye.

 

Abantu bamwe bagira amacandwe menshi babitewe n’indwara ya sialorrhea. Indwara ya Sialorrhea ishobora gutera ibibazo bikomeye nko: kugira ibikomere ku bwonko, Indwara ya stroke, ibuza amaraso kugera mu bwonko, Indwara ya Parkinson, indwara igenda itera ingaruka nk’ ubumuga bwubwonko, n’izindi ndwara zitandukanye. Ibi bishobora gutuma bikugora kumira. 

Niba ufite ikibazo rero mu kumira, ushobora guta inkonda mu gihe uryamye, no ku manywa mu gihe utanasinziriye.

Umugore utwite akunze kugira amacandwe menshi, azwi kandi nka ptyalism gravidarum, ibi bikunze kugaragara cyane mu gihe inda ikiri nto aho bishobora no gutuma umugore utwite ata inkonda mu gihe asinziriye.

Guta innkonda mu gihe usinziriye, ni ibntu bisanzwe kandi ntabwo bigaragaza ko ufite ikibazo cyo mu mutwe. 

Bishobora guterwa no guhumekera mu kanwa, uburyo uryama n’uruhande uryamira, imiti ufata, niba utwite, n’ibindi. Nyamara mu gihe ubonye bikabije, ugomba kugira inkeke maze ukihutira kujya kwa muganga kugira ngo bagufahe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND