RURA
Kigali

Ujya wibaza impamvu abaganga benshi bandika nabi? Dore ikibyihishe inyuma

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/03/2025 11:56
0


Wigeze ubona icyemezo cya muganga ugatungurwa n’ububi bw’umukono uriho? Ibi si wowe wenyine byabayeho, usanga abantu bose bibaza impamvu yihishe inyuma umukono w’abaganga.



Kuki bandika nabi? Hari n’abavuga ko mu myaka ya kaminuza biga bagira umwaka umwe wo kwiga uko bandika, hari n’izindi nkuru zitandukanye zivuga ku mukono w’abaganga.


Ntabwo abaganga bandika nabi gusa, ahubwo n’ibyo bandika bigorana kubisoma. Icyo wamenya ni uko abaganga batandika nabi kuko abantu biga amasomo ajyanye n’ubuvuzi baba bandika nabi bose. 

Ntabwo abaganga bose bandikaga nabi kuva bakiri bato, akenshi imyandikire yabo ihinduka mu gihe runaka, ariko se kuki bandika nabi? Dore impamvu abaganga bakunze kuba bandika nabi, nk’uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Canadian Medical Association (CMA):

Icya mbere ugomba kumenya ni uko ibi bimaze igihe kirekire cyane, ntabwo abaganga bo muri iyi myaka ari bo bonyine bandika nabi, ahubwo no kuva kera abaganga bandikaga nabi. 

Abantu bakundaga gutera urwenya bavuga ko mu buvuzi ari ho honyine umuntu aba yemerewe kwandika nabi kandi ntibigaragare nk’ikibazo.

Abaganga baba bafite ibintu byinshi byo gukora: kuva na kera abaganga bahoze babayeho ubuzima buhuze, bafite abarwayi babarirwa mu magana bagomba kwitaho ku munsi. 

Ibi bivuze ko baba bagomba gukora vuba birimo no kwandika vuba kugira ngo babashe kurangiza ibyo bagomba gukora byose. Icy’ingenzi rero si umukono mwiza ahubwo ni ugukora vuba no kuzuza inshingano zabo.

Andi makuru avuga ko, umukono w’abaganga ufitanye isano no kuba mu masomo yabo biga ibintu byinshi kandi bibasaba kwandika cyane kandi vuba. 

Uzarebe nawe iyo uri kwandika ibintu byinshi, wihuta kandi ugomba kubirangiza mu gahe gato, mu by'ukuri umukono wawe urahinduka. 

Abaganga rero nabo ni uku biza, mu by'ukuri abenshi baba barandikaga neza batarajya kwiga amasomo y’ubuvuzi. Ariko uko bamaramo igihe kinini niko umukono wabo ugenda uhinduka.

Ikindi gituma ugorwa no gusoma umukono w’abaganga ni uko imiti myinshi iba ifite amazina agoranye cyane. Amazina akomeye ubonye bwa mbere mu buzima bwawe, ibi rero bituma ugorwa no kubisoma ngo ubisobanukirwe.

Indi mpamvu yo kwandika nabi kw’abaganga ni uko ishuri ry'ubuvuzi ryibanda cyane cyane ku kwigisha abaganga gusuzuma no kuvura indwara, aho kubigisha kwandika neza. Nta mahugurwa yo kwandika neza bahabwa. 

Abaganga batojwe gusobanukirwa uburwayi bw’abarwayi ndetse bakabasha no kubavura, ibyo kwandika rero ntibabyigishijwe. Icy’ibanze ni ibikubiye mu byo bandika, ntabwo ari uko bigaragara.

Tekereza kuvura abarwayi bagera kuri 20 cyangwa 50 ku munsi, kumva uko barwaye, ndetse ukandika ibimenyetso byose bafite kugira ngo umenye icyo barwaye ndetse ukanabandikira imiti, kandi ukanakira abarwayi barembye cyane. 

Abaganga bakora akazi gakomeye, gasaba imbaraga ndetse kananiza cyane. Ibi rero birabananiza bigatuma bigatuma batangira kwandikana ubunebwe.

Akenshi batangira kwandika nabi mu masaha y’ikigoroba. Ibuka igihe waba warigeze kuba ufite ibintu byinshi byo kwandika mu ishuri, utangira ku rupapuro rwa mbere wandika neza nk'ibisanzwe, uko ugenda unanirwa niko bihinduka. Ushobora kugera ku rupapuro rwa nyuma wandika nabi cyane.

Muri iki gihe, mu bitaro bitandukanye, abaganga basigaye bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa mu kwandika mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’imyandikire mu gihe bandikisha intoki ndetse bakandika vuba. Nyamara, ingeso yo kwandika vuba kandi mu kajagari iracyari ingorabahizi mu baganga benshi.

Ushobora kwibaza uti abaganga bakora mu gutanga imiti (Pharmacists) bo bashobora gusoma uriya mukono? Umuganga w’umuhanga mu by’imiti akaba n’umufarumasiye ubifitemo uburambe, Alan Phelps yasubije iki kibazo.

Yavuze ko hari impamvu nyinshi bashobora gusoma umukono w’abaganga, ariko ko hari igihe bigorana. Yavuze ko baba bazi amazina y’imiti, ndetse n’indwara umuntu aba arwaye kugira ngo bamuhe umuti runaka, kumenya rero icyo umuganga yanditse bakurikije ubumenyi bwabo bwite ntabwo bibagora.

Avuga ko kandi mu gihe umurwayi aba ahari yaje gufata imiti, mu gihe bimugoye gusoma amazina y’umuti bitewe n’umukono mubi, ashobora kubaza umurwayi uko arwaye maze akaba yamenya umuti wamuvura. 

Ni mu gihe hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye biturutse ku kuba abaganga bandika nabi, nk’umurwayi agahabwa imiti ariko kubera kutamenya gusoma umukono wa muganga akayoberwa inshuro agomba kunywa imiti bikaba byatuma anywa myinshi cyangwa mike.

Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko hirya no hino ku isi, amakosa yo kwa muganga ni impamvu nyamukuru itera impfu zitandukanye. Mu Bwongereza, bivugwa ko amakosa y’ubuvuzi ahitana abagera kuri 30,000 buri mwaka, naho muri Amerika, uyu mubare ugera ku 100000. 

Aha ni mu gihe umuganga utanga imiti ananirwa gusoma ibyo undi yanditse maze akaba yatanga imiti itari yo ari na byo bivamo izo mpfu zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND