RURA
Kigali
18.2°C
23:27:54
March 17, 2025

Newcastle United yegukanye igikombe cya mbere mu myaka 70 ,kiba icyumweru cy'umubirizi kuri Liverpool

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/03/2025 21:06
0


Ikipe ya Newcastle United yegukanye igikombe cyayo cya mbere mu myaka 70 cya Carabao Cup itsinze Liverpool yaruriwe n'iki Cyumweru.



Uyu mukino wa nyuma wa Carabao Cup wakinwe kuri iki Cyumweru Saa kumi nebyiri n'iminota 30 kuri Wembley stadium. 

Umukino watangiye wihuta cyane ku ruhande rumwe ujya ku rundii abona abakinnyi b'amakipe yombi bakinana imbaraga. 

Liverpool yakomeje kwiharira ibijyanye no guhererekanya umupira ariko yashakaga aho iminera ngo igere imbere y'izamu igahura n'urukura rwa Bruno Guimaraes na Joelinton.

Ku munota 20 ikipe ya Newcastle yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Sandro Tonali ariko umupira unyura hepfo y'izamu gato cyane.

Newcastle United yakomeje kurema uburyo bufatika imbere y'izamu nkaho Kieran Trippier yarekuye ishoti ripima amatoni gusa Andrew Robertson aritbika rijya muri koroneri.

Ku munota wa 45+1 Newcastle United yafunguye amazamu ku mupira waruvuye muri koroneri yaritewe na Kieran Trippier maze Dan Burn ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu nshundura.

Mu gice cya kabiri Liverpool yaje igerageza gusatira ariko Newcastle United iza kubihindura ubusa ku munota wa 53 itsinda igitego cya 2 cya Alexander Isak ahawe umupira na Jacob Murphy.

Liverpool yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Diogo Jota,Curtis Jones na Alexis Mac Allister hajyamo Darwin Nunez, Curtis Jones n Cody Gakpo.

Iyi kipe itozwa na Arne Slot yasatiriye ishaka uko yakwishyura ku munota wa 90+6 iza kubona kimwe gitsinzwe na Federico Chiesa ahawe umupira na Harvey.

Umukino warangiye Newcastle United itsinze ibitego 2-1ihita yegukana igikombe cya Carabao Cup kiba icyumweru kibi kuri Liverpool nyuma iheruka gusezererwa na Paris Saint-Germain muri UEFA Champions League.

Newcastle United yo ni igikombe cya mbere yegukanye mu myaka 70 iheruka.

Alexander Isak yishimira igitego yatsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND