Ikipe ya Arsenal yatsinze Chelsea mu mukino wo ku munsi wa 29 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza igabanya ikinyuranyo cyarimo hagati yayo na Liverpool.
Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 Saa Cyenda n'iminota 30 kuri Emirates Stadium.
Umukino watangiye ikipe ya Arsenal iri imbere mu bijyanye no guhererekanya imbere ndetse ari nako yatsa umuriro imbere y'izamu rya Chelsea.
Ku munota wa 10 myugariro wa Chelsea,Marc Cucurella yakoze amakosa yikubita hasi Jurrien Timber amunyuranaho umupira awuhindura imbere y'izamu neza Levil Colwill awukuraho usanga Declan Rice arekura rinyura hejuru y'izamu kure.
Ku munota wa 19 ikipe ya Arsenal yaje gufungura amazamu kuri koroneri nziza yaritewe na Martin Odegaard maze Mikel Melino ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu nshundura.
Ikipe ya Chelsea yakomeje gusatirwa cyane ariko bigeze mu minota 35 nayo itangira gusatira cyane ishaka uko yakwishyura nk'aho Marc Cucurella yarekuye ishoti riremereye gusa David Raya akarishyira muri koroneri.
Mu gice cya kabiri Arsenal yaje ikomeza gusatira ishaka igitego cya kabiri ndetse ku munota wa 58 cyari kibonetse ku mupira mwiza Gabriel Martinelli yarahaye Declan Rice arekura ishoti gusa Robert Sanchez awukuraho.
Chelsea yaje gukora impinduka mu kibuga ngo irebe ko yakwishyura havamo Jadon Sancho na Christopher Nkunku, hajyamo Tyrique George na Kiernan Dewsbury.
Ikipe ya Arsenal yarinze igitego cyayo birangira yegukanye amanota 3 ku ntsinzi y'igitego 1-0 igabanya ikinyuranyo cy'amanota yarimo hagati yayo na Liverpool iri ku mwanya wa mbere, hasigaramo 12.
TANGA IGITECYEREZO