Polisi yo muri Kenya, yataye muri yombi umusore w'imyaka 19, akurikiranweho kwica umukobwa bakundanaga w'imyaka 16, amuziza kwanga gukuramo inda y'ukwezi kumwe yari yaramuteye.
Bivugwa ko aba bombi bari bafitanye umubano w’urukundo ndetse n'imiryango yabo yari izi ko abana babo bakundana. Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Navakholo, Christopher Kirui yemeje ibyabaye, avuga ko uyu musore ari gukurikiranwa ndetse inzira z'ubutabera zizakurikizwa.
Yagize ati; "Raporo ugaragaza ko imiryango yombi yari izi umubano abana babo bafitanye, ndetse umuryango w'umukobwa wari waramenyesheje uw'umuhungu ko umwana wabo atwite kandi ko nta wundi wayimuteye atari umuhungu wabo, umuhungu akimara kumenya ko ababyeyi be bamaze kubimenya byamuteye ipfunwe maze asaba umukunzi we ko inda yakurwamo nyamara undi arabyanga."
Kirui yongeyeho ko ukekwaho icyaha atashimishijwe no kuba umukunzi we yaranze icyifuzo cye maze akaza kumusura, aho yaje mu masaha ya Saa Yine za mu gitondo ahasanga uyu nyakwigendera ari kumwe na mrumuna we.
Aba bombi baraganiriye, basoje umukobwa aramuherekeza ariko ntiyagaruka mu rugo kuko nyuma bamusanze yapfuye.Kirui yavuze ko batangiye iperereza kuri iki kibazo mu gihe bagitegereje kuburanisha ukekwaho icyaha.
Nk’uko kandi ubuhamya butandukanye bubigaragaza, ngo ukekwa amaze gukora icyaha, yagiye ku ishuri yigaho maze ajya mu gikoni gusaba amazi. Bamubajije icyo agiye kuyakoresha yavuze ko agiye kunywa imiti maze bayamuhaye ajya kwikinga inyuma y'igikoni, ngo nyamara icyo yari agiye gukoresha ayo mazi ntabwo bakizi.
Polisi ivuga ko nta maraso cyangwa icyuma bamufatanye, ariko ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera, kandi ko ukekwa ari guhatwa ibibazo ngo hamenyekane icyo yari agiye gukoresha ayo mazi ngo kuko muri icyo gihe nta miti yari ariho.
TANGA IGITECYEREZO