RURA
Kigali

Hamas yemeye kurekura Umunyamerika umwe n'imirambo y'abaturage bane

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:15/03/2025 7:18
0


Hamas yemeye kurekura Edan Alexander ufite inkomoko muri Amerika n’imirambo y’abaturage bane, mu gihe ibiganiro by’agahenge bikomeje i Doha, Qatar.



Hamas yemeye kurekura umusirikare Edan Alexander w’imyaka 21 ufite ubwenegihugu bwa Amerika na Isiraheli, hamwe n’imirambo y’abandi baturage bane bafite ubwenegihugu bubiri, nyuma yo kwemera icyifuzo cy’abahuza cyo gusubukura ibiganiro.

‎Iri tangazo ryatanzwe kuri uyu wa Gatanu, ariko Hamas ntiyahise itangaza igihe ibyo bikorwa bizaba byakozwe. Ibindi bihugu bifitanye amasezerano nabyo ntibyahise byemeza aya makuru.

‎Mu gihe ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar, umutwe wa Hamas watangaje ko wiyemeje kubahiriza amasezerano y’agahenge mu byiciro byayo byose, ariko unihanangiriza Isiraheli ko kugerageza guca ku masezerano bishobora gutuma ibiganiro bisubira inyuma.

‎Mu itangazo ryihariye, umuyobozi muri Hamas, Husam Badran, yavuze ko gukomeza kugenda mu murongo w’amahoro ari ingenzi, ariko agaragaza ko kutubahiriza amasezerano ku ruhande rwa Isiraheli byatuma ibiganiro bisubira ku ntangiriro cyangwa bigateza ibibazo byanatuma hongera kubaho isabukurwa ry'intambara.

‎Nk’uko byatangajwe na CNN, ibiganiro bikomeje kwibanda ku cyiciro cya kabiri cy’agahenge, aho Hamas ishaka ko habaho kurekura izindi mfungwa ziri muri Gaza, gukuramo ingabo za Isiraheli no kugera ku mahoro arambye. Isiraheli yo irashaka ko icyiciro cya mbere cyongererwa igihe kugira ngo agahenge karusheho gushinga imizi.

‎Mu gihe impande zombi zikomeje ibiganiro, hari icyizere cy’uko kurekurwa kwa Edan Alexander n’imirambo y’abandi baturage byatanga icyerekezo gishya mu gukemura amakimbirane amaze igihe kirekire hagati ya Hamas na Isiraheli.

 Edan Alexander wemewe kurekurwa na Hamas






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND