Kuva yashingwa mu mwaka wa 1952, Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) cyagiye kigira uruhare runini mu bijyanye n'ubukungu bw’Afurika, gitanga ubufasha bw'amafaranga n’ibindi bijyanye n’ubukungu mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika, ndetse ni hafi ya byose.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Business Inside Afrika, hakurikijwe amakuru yagiye akusanywa cyane cyane mu makuru ya raporo y’imari muri IMF, hari ibihugu bitatu byo muri Afurika byakomeje kwigenga mu bijyanye n’amafaranga n’ubukungu ku rwego rw’uko bitigeze biguriza muri IMF na rimwe, ushobora kwibaza uti: ibi bishoboka bite?” Cyangwa uti “ubundi se ibyo bihugu ni ibihe.?” Ibyo bihugu ni: Botswana, Libiya, na Eritereya.
1. Botswana: Botswana nta na rimwe irafata umwenda wa IMF kuva igihe yashingiwe kugeza umunsi wa none, ibi yabigezeho ibikesha gucunga neza umutungo kamere w’igihugu, ndetse n’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa zishingiye ku bukungu. Botswana kuri ubu ifite abaturage bagera kuri miliyoni 2.72, hakaba hateganijwe ko umusaruro w’igihugu uziyongera kuri 3,6% muri uyu mwaka wa 2025.
2. Libiya: N'ubwo yagiye ihura n’ibibazo byinshi bitandukanye bya Politiki n’iby’ubukungu, Libiya kugeza ubu nta mwenda irigera ifata muri IMF, byerekana ubwigenge mu bukungu. Ubukungu bwa Libiya bushingiye ahanini ku mafaranga yinjiza iyakuye muri byinjira peteroli, amafaranga Libiya yinjiza binyuze mu kogereza ibicuruzwa hanze angana na 95% by’ayinjira mu gihugu.
Amafaranga iki gihugu gikura muri peteroli ndetse no kuba gifite abaturage bake byatumye ubukungu bwacyo burushaho kwiyongera cyane, ndetse bunafasha mu kuba Libiya itarafata umwenda wa IMF kugeza ubu.
3. Eritereya: n’ubwo idakunze kuvugwa cyane mu by’ubukungu muri Afirika, ariko Eritereya nayo kugeza ubu yabashije kurinda ubukungu bwayi ndetse ikaba itarafata inguzanyo ya IMF na rimwe.
Mu gihe iki gihugu gikunze guhura n’ibibazo bitandukanye by’ubukungu, guverinoma yacyo yakomeje inzira y’imari n’ubukungu yigenga, yirinda kuba igihugu cyishingikiriza ku myenda mpuzamahanga ahubwo iba igihugu cyigira.
Hirya no hino ku mugabane wa Afurika, ibihugu bitandukanye bigeye bifite umwenda ukomeye wa IMF ndetse bigakomeza no gufata izindi nguzanyo nk’isoko y’ubukungu n’amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye by’igihugu.
Hagati ya 1952 na 2023, IMF yatanze inguzanyo 1,529 ku isi yose, ni mu gihe 608 muri zo zerekeza mu bihugu by'Afurika, aho bingana na 40% by'inguzanyo zose zagiye zitangwa na IMF. Ibihugu bitanu by’Afurika biza ku isonga mu kugira inguzanyo nini ya IMF ni:
Misiri - miliyari 15 z'amadolari.
Côte d'Ivoire - miliyari 4.3 z'amadolari.
Gana - miliyari 4.3 z'amadolari.
Kenya - miliyari 4.1 z'amadolari.
Angola - miliyari 4.1 z'amadolari.
Inguzanyo y’ibi bihugu uko ari bitanu byonyine ingana na 40% by'inguzanyo yose ya IMF muri Afurika, byerekana uburyo Afurika ari umugabane ushingiye cyane ku nkunga z'amafaranga ava hanze no mu miryango mpuzamahanga.
Mu gihe inguzanyo za IMF zitanga ubufasha bukomeye mu gihe cy’ibibazo bikomeye mu bukungu, Botswana, Libiya, na Eritereya byerekana ko ubwigenge mu by’ubukungu n’amafaranga bushoboka mu gihe hafashwe ingamba zikomeye mu gucunga umutungo neza no guteza imbere ubucuruzi. Kuba ibi bihugu byarabashije kubigeraho, bitanga icyizere ku bindi bihugu by’Afurika.
TANGA IGITECYEREZO