RURA
Kigali

Ubuhinde mu rugamba rwo gucukura ubutare bwa Congo: Inzozi cyangwa Ihurizo?

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:13/03/2025 17:51
0


Ubuhinde buri mu biganiro na Congo bigamije kubona cobalt na copper, ariko umutekano muke ushobora kudindiza imishinga.



Igihugu cy’u Buhinde kiri mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo kugera ku masezerano y’ibanze yo kubona amabuye y’agaciro nka cobalt na copper. 

Ibi bihugu byombi biri gushaka gukorana hagamijwe kwihutisha iterambere ry’inganda zikoresha aya mabuye, mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’imbaraga ku rwego rw’isi.

Reuters ivuga ko u Buhinde, nka  kimwe mu bihugu byo muri Aziya  bifite ubukungu bukura vuba ku Isi, bwiyemeje gushaka ubutare bukomeye hirya no hino ku isi mu rwego rwo kwihaza mu nganda zikoresha ikoranabuhanga. 

Ibi bikorwa byatangiriye muri Congo, igihugu gifite umutungo kamere mwinshi cyane cyane cobalt na copper, aho ubushakashatsi bumaze kwerekana ko ari cyo gihugu cya mbere ku isi mu gukora cobalt.

Ikibazo cy’umutekano: Ihurizo rikomeye

N'ubwo Congo ifite umutungo mwinshi w’amabuye y’agaciro, ibikorwa by'ubucukuzi bihura n’imbogamizi zikomeye zishingiye ku mutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu. 

Imitwe yitwaje intwaro aho ikomeje kwigarurira tumwe mu duce tw'ubucukuzi, bigatuma ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga ridindira.

Mu rwego rwo kunoza iyi gahunda, minisiteri y’amabuye y’agaciro mu Buhinde irateganya kohereza itsinda ry’abahanga mu bucukuzi muri Congo mu mezi ari imbere. 

Ibi bije nyuma y’uruzinduko rw’intumwa z’Ubuhinde zasuye Congo umwaka ushize, zigamije kwiga ku bufatanye mu gucukura cobalt na copper.

Ibyiringiro by’iterambere cyangwa indoto zidashoboka Ku Buhinde?

N'ubwo Ubuhinde bwiyemeje gushaka ayo mabuye y’agaciro, haracyari impungenge z’uko ibikorwa byo gucukura byakorwa neza mu gihugu gikunze kurangwamo umutekano muke. 

Abasesenguzi bavuga ko guhangana n’ibibazo bya politiki n’umutekano ari ingenzi mu buryo bwo kugera ku ntego.

Ubuhinde ntibureba Congo bwonyi ni  urugamba ruhatanyemo ni bindi Bihugu byibihangange. 

Mu mezi ashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishaka gukorana na Congo mu rwego rwo gushaka amasezerano y'ubufatanye mu bucukuzi bw’ubutare. 

Ibi birerekana ko umuhate Ku Bihugu wo guhatanira umutungo wa Congo ukomeje kwiyongera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND