RURA
Kigali

Inama 10 za gufasha gutunga agatubutse

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/03/2025 15:58
0


Kugira umutungo uhagije ni inzozi za benshi, ariko si bose babigeraho. Abahanga mu bijyanye n’imari bavuga ko gukira bisaba imbaraga, kwiyemeza ndetse no kugira ingeso nziza zo gucunga neza amafaranga. Hano hari amabwiriza 10 akomeye ushobora gukurikiza mu rugendo rwo kwiyubakira ubukire:



1.Shyira imbere kuzigama n’iyo byaba ari bike. Amafaranga make uzigama buri munsi ashobora kuba menshi nyuma y’igihe runaka. Ntukagire umubare w’amafaranga ugereranya n’agato  nk'uko tubikesha The  Millionaire Next Door yanditswe na  Thomas J.Stanley na William D.Danko.

2.Itondere gukoresha amakarita y’inguzanyo. Kwishyura ukoresheje amakarita y’inguzanyo kenshi bigushyira mu myenda itari ngombwa. Ibuka ko imyenda atari umusingi mwiza w’ubukire.

 3.Menya aho utakariza amafaranga yawe. Genzura uburyo ukoresha amafaranga buri kwezi, urebe ibyo ukunda gutakazaho amafaranga meshi kandi bitari ngombwa ururgero nk’imyambaro cyangwa amafunguro adafite akamaro.

 4.Koresha amafaranga yawe neza. Aho kugura ibintu byo kwerekana ku girango ugaragaze ko uri umukire kuko abantu ntibanyurwa biragoye ko wabasha kubemeza, shyira amafaranga yawe mu bintu biguteza imbere nko kwiga cyangwa ubundi bumenyi.

5.Menya guciririkanya mu guhaha. Kwiga uburyo bwo kumvikana ku biciro no guhahira kubiciro byiza udahenzwe ibyo biza gufasha kongera amafaraga ushora mu bindi bikorwa bibyara inyungu  no kuzamura ubwizigame.

 6.Shora imari hakiri kare:Ishoramari ni uburyo bwiza bwo kwagura umutungo wawe. Tangira kare kugira ngo igihe kirusheho kugufasha kuzamura umutungo wawe ibukako igihe cyatakaye kitagaruka. Gukomeza kwimura ibintu wagakoze ubu ukabyimurira  ikindi gihe kandi ntampamvu ifatika biri mubikudindiza.

 7.Irinde uburyo bw’uburiganya bwo gukira vuba. Ibikorwa byinshi byamamaza ko wakira vuba ni uburiganya. Jya ubanza gushishoza mbere yo gushyira amafaranga mu ishoramari runaka kuko hari benshi bashya abandi bakaibwa amafaranga yabo biturutse kukutabanza kugira amakenga.

8.Tandukanya ibyifuzo n’ibikenewe. Menya gutandukanya ibyo ukeneye kuko n’ibyo ushaka aho usanga ugura ibintu udakeneye guhita ukoresha bitari ngombwa, banza urebe ibintu by’ingenzi ukeneye kurusha ibindi abe aribyo utakaza ho amafaranga yawe. Bizagufasha kudatakaza amafaranga ku bintu bidafite akamaro.

 9.Bika amafaranga yihutirwa. Impanuka cyangwa ibibazo by’amafaranga bishobora kubaho bigatera bidateguje  igihe icyo ari cyo cyose 'The Balance'. Gira amafaranga abitswe azagufasha muri icyo gihe ibi bizagufasha kwirinda ubuzima buhora mumadeni uguza umuhisi n’umugenzi.

10.Haranira kugira aho ukura amafaranga henshi. Ntukiringire akazi kamwe gusa. Tekereza ku mishinga y’inyongera, nk’ubucuruzi, imitungo itimukanwa cyangwa ubundi buryo bwo kunguka amafaranga. Ibaze uti ese akazi gahagaze nakomeza kubaho nkuko bisanzwe? Ubundi utekereze ahandi wazajya ukura amafaranga.

Gushyira mu bikorwa izi nama bishobora kugufasha gutangira urugendo rwo kugera kubukire burambye.

Genzura neza niba koko ibintu utakazaho amafaranga biba ari ngombwa

Gira amakenga kuba kwereka inzira kugeza kubukire utavunitse.

Tangira wizigamire kabone nubwo yaba ari make






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND