RURA
Kigali

Yakatiwe imyaka 14 azira gukuramo agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/03/2025 1:17
0


Urukiko rwo mu gihugu cy’u Bwongereza rwakatiye igifungo cy’imyaka 14 umugabo witwa Laurence Rafter, w’imyaka 43, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina atabiherewe uburenganzira n’uwo baryamanaga.



Amakuru aturuka mu rukiko avuga ko Rafter yahuye n’uwo mugore binyuze ku rubuga rwa murandasi rushakira abantu inshuti mu kwezi kwa Nyakanga 2021, yiyita Jay Lincoln.

Nyuma baje guhura mu rugo rw’uwo mugore ruherereye Islington, aho yamusabye gukoresha agakingirizo. Nyamara, ubwo bari baryamanye, Rafter yakavanyemo mu ibanga, ibyo baje kwemeza ko ari ihohotera rishingiye ku gitsina nk'uko tubikesha Gistreel.com.

Nyuma y’ibyo bikorwa, Rafter yabwiye uwo mugore ko afite virusi itera SIDA (HIV), icyakora bikaza kugaragara ko ari ibinyoma. Polisi yavuze ko yagiye akoresha amazina y’ibinyoma, telefone zidafite aho zanditse, ndetse yihishe igihe kinini kugira ngo yirinde gufatwa.

Laurence Rafter yaje guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize ndetse yemera icyaha cyo gukurikirana no gutoteza uwo mugore. 

Uhagarariye iperereza, Paul Ridley, yashimye ubutwari bw’uwo mugore watanze ubuhamya bukomeye, avuga ko igihano cyafashwe kigaragaza uburemere bw’icyaha n’ingaruka ku bagore uyu mugabo yashakaga kugirira nabi.

Uyu mugabo wiyitaga umukire ufite amasosiyete hirya no hino ku isi, yakoresheje amayeri kugira ngo agere ku bagore, akoresheje imbuga nkoranyambaga, akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND