Afurika y’Epfo, umugabo benshi bise umuhemu, yagongesheje imodoka ye yari arimo n’umugore akora impanuka ku bushake agamije kwiyahura akamwica mu gihe bari bari gutongana amushinja kumuca inyuma.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Trizone, ivuga ko ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025, aho abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Afurika y’Epfo (RUSA) bahamagawe ku muhanda wa Hazelmere muri Mhlasini - KZN ahagana Saa 09:42 za mu gitondo, babwirwa ko hari imodoka yahakoreye impanuka.
Bahageze, abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi basanze imodoka yo mu bwoko bwa Nissan SUV ifite ibara ryijimye yakoreye impanuka mu gihuru kiri ku muhanda.
Muri iyo modoka basanzemo umugore w’imyaka 49 aho yari ari kumwe n’umugabo we, aho yamenyesheje abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ko we n’umugabo we bavaga i Cottonlands berekeza Mhlasini - KZN ubwo yasangaga imyenda y’imbere y’abagore mu modoka, maze akamubaza uko yagezemo ari nabyo byateye amakimbirane, yamubazaga niba asigaye amuca inyuma.
Uyu mugore yavuze ko igihe yabazaga umugabo we ibyerekeye iyi myenda asanze mu modoka ye, amubaza niba amuca inyuma, umugabo we yamuteye ubwoba amubwira ko ashobora kurangiza ubuzima bwabo bombi mu gihe akomeje kubimubaza.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko uyu mugore yakomeretse cyane mu mugongo ndetse akaba yahise ahamagarirwa imbangukiragutabara maze akajyanwa kwa muganga byihutirwa, naho umugabo we akaba atigeze akomereka na gato.
Imana yakinze ukuboko, maze imodoka ifatirwa mu gihuru kiri hafi y'umuhanda aho kugonga igiti nk'uko uyu mugabo yabishakaga
TANGA IGITECYEREZO