RURA
Kigali

Donald Trump agiye kugura imodoka ya Tesla mu rwego rwo gushyigikira Elon Musk

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/03/2025 21:17
0


Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye kugura imodoka nshya ya Tesla mu rwego rwo gutera inkunga no gushyigikira Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Tesla na SpaceX.



Ibi Trump yabitangaje nyuma y’aho Tesla ihuye n’igihombo gikomeye ku isoko ry’imari n’imigabane ndetse ikanibasirwa n’imyigaragambyo ikaze nkuko tubikesha ABC news.

Mu butumwa yashyize kuri Truth Social, Trump yavuze ko Musk ari “umunyamerika w’intwari uri kwitangira igihugu, ariko abafite ibitekerezo bitandukanye n'ibye bya politiki barimo kugerageza kwangiza ibikorwa bya Tesla no kumugirira nabi.”

Trump yemeje ko azagura Tesla nshya mu gitondo cyo ku wa Gatatu “nk’ikimenyetso cy’icyizere no gushyigikira Musk.”

Tesla yahuye n’igihombo gikomeye kuva uyu mwaka watangira. Imigabane yayo yagabanyutseho 40% mu mezi abiri ashize, mu gihe agaciro kose k’isoko rya Tesla kasubiye inyuma kuri miliyari $345 kavuye kuri miliyari $623 mu Kuboza 2024. 

Abashoramari banini nka BlackRock na Vanguard, bafite imigabane ya Tesla ifite agaciro ka miliyari $43.5, bamaze kugaragaza impungenge z’uko Musk ashobora kuba atagifite umwanya uhagije wo gukurikirana ibikorwa byayo, aho 70% by’igihe cye abimara mu mirimo ya Guverinoma nk'uko bitangazwa na Business Insider.

Mu byumweru bitatu bishize, Tesla yagabanyije igurishwa ry’imodoka nshya ku rwego mpuzamahanga ku kigero cya 18%, naho isoko ryayo muri Amerika rigabanyukaho 27% ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2024. 

Ibi byanatewe n’imyigaragambyo ikomeye yitabiriwe n’abantu barenga 25,000 mu mijyi ya New York, Los Angeles, Seattle, na Chicago.

Trump yavuze ko ibikorwa byo kwigaragambya birimo kugira ingaruka kuri Tesla, ati “Binyuranyije n’amategeko". Ariko abasesenguzi bakibutsa ko Ingingo ya Mbere y’Itegeko Nshinga rya Amerika iha abaturage uburenganzira bwo kwigaragambya no kugaragaza ibitekerezo.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Tesla ndetse na Musk ubwe, ntibaragira icyo batangaza ku bikomeje kuvugwa n’ibitangazamakuru ndetse n’abashoramari.

Trump yemeje  ko kugura imodoka ya Tesla ari ugutera inkunga Musk

Abigaragabya ntibashyigikiye uruhare rwa Musk muri Politike ya AmerikaImyigaragambyo ikaza ikomeje guteza igihombo Tesla na Musk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND