RURA
Kigali

Kenya: Umupolisi wasinze yarashe bagenzi be, hapfa umwe undi arakomereka bikabije

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/03/2025 14:44
0


Kenya, impagarara ni zose nyuma y’uko hamenyekanye inkuru y’ibyabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gigiri yo mu murwa mukuru Nairobi, aho umupolisi yatawe muri yombi nyuma yo kurasa bagenzi be, agahitana umwe naho undi agakomereka bikabije.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Kenyans, ivuga ko ibi byabaye mu masaha y’ikigoroba cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025. Raporo y’ibanze ya polisi yerekana ko ukekwa yari yasinze mu gihe yarasaga, aho yarashe amasasu menshi muri bagenzi be ubwo bari muri Kantine ya polisi.

Bivugwa ko uyu ukekwa ari mu itsinda ry’umutekano rikorana n’Inteko Ishinga Amategeko. Raporo zivuga ko mu gihe bari muri Kantine, abapolisi bagiranye amakimbirane hakabura gica, nibwo umupolisi umwe muri bo wawi wasinze yafashe imbunda ye maze agatangira kurasa muri bagenzi be.Byasabye ko abandi bapolisi baza kugira ngo babashe gukiranura bagenzi babo ndetse bahagarike uwari uri kurasa abandi.

Iraswa ryahitanye umupolisi wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda, aho yarashwe amasasu menshi mu gatuza. Nubwo yahise ajyanwa mu bitaro, ntabwo yabashije kurokoka kuko yapfuye bakihamugeza. Hagati aho, undi mu polisi we yarashwe amasasu menshi mu nda, ubu akaba akiri kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.

Abapolisi baje aho icyaha cyabereye baje gutabara, babashije kwambura intwaro mugenzi wabo warasaga maze bavana amasasu 14 yari asigaya mu mbunda yakoreshaga.

Iperereza rikaba rigikomeje kuri iki kibazo, hagati aho, ushinjwa akaba akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi, gushaka kwica no kubigerageza, no gukoresha imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.  Polisi kandi yatangaje ko muri Gashyantare 2025 habaye ibintu nk'ibyo ubwo umupolisi yarasaga mugenzi we i Ruaraka.

Mu bwoba, ukekwa yagerageje guhunga ariko yaje gufatwa n’abaturage bari batangajwe cyane n’amahano yakoze maze bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND