Imyigaragambyo y’abakozi ku bibuga by’indege 13 mu Budage yahagaritse ingendo z’indege bitewe n'ibibazo by’imishahara n’imikorere.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, abakozi b'ibibuga by'indege 13 mu Budage, birimo Frankfurt na Munich, bakoze imyigaragambyo y’umunsi umwe yatangiye Saa Sita z’ijoro, ihagarika hafi ya gahunda zose z’indege z’umunsi.
Iyi myigaragambyo yakorewe ku bibuga bikomeye ndetse n'ibindi bibuga by'indege bito, bikaba byateje ikibazo gikomeye ku ngendo mpuzamahanga no mu gihugu imbere.
Imyigaragambyo yatewe n'ibibazo by'imishahara n'imikorere by’abakozi bo mu nzego za leta ndetse n’abashinzwe umutekano ku bibuga by’indege. Hari ibibazo bibiri by'ingenzi byatumye ibaho:
1. Imishahara y'Abakozi ba Leta nab’Amajyepfo : Abakozi ba leta bakorera mu nzego z’imijyi (federal na municipal) bari mu mishyikirano y'ubwumvikane ku mishahara no ku miterere y'akazi. Bamaze igihe basaba kongera umushahara bitewe n'izamuka ry'igiciro by'ubuzima, ariko ibiganiro n’abakoresha babo bikomeje kugenda biguru ntege.
2. Imishahara n'Imikorere y'Abashinzwe Umutekano ku Bibuga by’Indege: Aha naho, abakozi bashinzwe umutekano ku bibuga by’indege barasaba kongererwa umushahara no kuvugurura amasezerano y'akazi kugira ngo habeho guhembwa bijyanye n'akazi kabo katoroshye.
Nk'uko ikigo cy'itangazamakuru cy’Abadage, Deutsche Presse-Agentur (DPA), cyabitangaje, ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mu ndege 1,116 zagombaga guhaguruka no kugwa uyu munsi, 1,054 zarahagaritswe. Ku kibuga cy'indege cya Berlin, ingendo zose z'indege zasubitswe, mu gihe ikibuga cya Hamburg cyatangaje ko nta ndege izahaguruka.
Ikibuga cy'indege cya Cologne/Bonn cyavuze ko nta serivisi isanzwe y'abagenzi iriho, mu gihe ikibuga cya Munich cyaburiye abagenzi ko biteze gahunda y'ingendo z'indege zizagabanuka cyane.
Umuryango w'abakozi ba serivisi, Verdi, ni wo wahamagaje iyi myigaragambyo, yibanda ku bibuga bikomeye nka Hamburg, Bremen, Hannover, Berlin, Düsseldorf, Dortmund, Cologne/Bonn, Leipzig/Halle, Stuttgart na Munich. Ku bibuga bito bya Weeze na Karlsruhe/Baden-Baden, imyigaragambyo yitabiriwe n’abashinzwe umutekano gusa.
Ku kibuga cy'indege cya Hamburg, Verdi yongeyeho imyigaragambyo yihuse ku Cyumweru mbere y'igihe cyari giteganyijwe kuri uyu wa mbere, ivuga ko yari igamije ko bigira ingaruka zikomeye ku ngendo z’indege.
Iyi myigaragambyo izwi nka "warning strike", isanzwe ikoreshwa mu Budage mu gihe habayeho kudahuza mu mishyikirano y’inyungu z’abakozi. Biteganyijwe ko imishyikirano ku kibazo cy’imishahara y'abakozi ba leta izasubukurwa ku wa Gatanu, mu gihe ibiganiro ku mishahara y’abashinzwe umutekano ku bibuga by’indege bizatangira ku wa 26 Werurwe 2025.
Abagenzi basabwe gukurikiranira hafi amakuru ajyanye
n’ingendo zabo kugira ngo birinde guhura n’ibibazo byo gusubikwa cyangwa
gusonerwa ingendo zabo.
TANGA IGITECYEREZO