RURA
Kigali

Isiraheli yahagaritse amashanyarazi muri Gaza mu kwezi kwa Ramadan

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:10/03/2025 8:19
0


Isiraheli yahagaritse amashanyarazi muri Gaza mu kwezi kwa Ramadan, Hamas isaba ko amasezerano yubahirizwa, mu gihe intambara ikomeje kwangiza ubuzima.



Mu gihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli, Eli Cohen, yatangaje ko yasinye itegeko rihagarika itangwa ry’amashanyarazi muri Gaza. Yagize ati: “Birahagije iby'amagambo, ni igihe cyo gukora!”

Iri hagarikwa rije nyuma y’icyumweru Isiraheli ifunze inzira z’ibicuruzwa byose bijya muri Gaza, nyuma yo kutubahiriza amasezerano y’amahoro yaje kurangiza intambara yari imaze amezi 15. Nk’uko Reuters ibitangaza, iyi ntambara imaze guhitana Abanyapalestina bagera kuri 50,000, mu gihe ibice binini bya Gaza byasenyutse burundu.

Isiraheli ishaka kongera igihe cy’icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’amahoro, mu gihe Hamas ishaka ko agera ku cyiciro cya kabiri nk’uko byari byemeranyijwe. Abasesenguzi basanga kwanga kwa Isiraheli kujya muri iki cyiciro, kugaragaza ubushake buke bwo gukura ingabo zayo mu muhanda wa Philadelphi utandukanya Gaza na Misiri.

Mu gihe ibitero bikomeje, Hamas yafashe ingamba zo kugenzura ibiciro by’ibiribwa muri Gaza nyuma y’ihagarikwa ry’itangwa ry’ibicuruzwa. Polisi yayo yafashe bamwe mu bacuruzi ibakurikiranyeho kuzamura ibiciro, ndetse yategetse ko ibicuruzwa bimwe bigurishwa ku giciro gito. Nubwo ibi bigamije kurinda abaturage, bamwe bavuga ko bishobora gutuma ubukungu burushaho guhungabana.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho umushinga wo kongera igihe cy’ihagarikwa ry’intambara mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadan na Pasika y’Abayahudi. Iki cyifuzo kigamije gutuma habaho uguhererekanya imfungwa, gusa ntabwo Hamas na Isiraheli barumvikana ku miterere yacyo.

Mu gihe abasivile bo muri Gaza bakomeje kugira imibereho igoye, ibyiringiro byo kubona amahoro arambye biracyari kure, cyane cyane muri iki gihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND