RURA
Kigali

Umuramyi Hope Bella waminuje mu by'ubwiza yatangiye gufasha abafite uruhu rwananiranye-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/03/2025 16:24
0


Umuramyi Hope Bella waminuje mu bijyanye n'ubwiza, yatanze inama ku buryo bworoshye bwo kwita ku ruhu ukoresheje inyanya, isukari na café.



Mu gihe abantu benshi babangamirwa n'uruhu rwabo, aho usanga hari ibibazo bitandukanye nk'utubyimba, ibibara cyangwa uduheri, Hope Bella, uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’inzobere mu by'ubwiza, yatanze igisubizo gishobora gufasha benshi. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagaragaje uburyo bworoshye bwo kwita ku ruhu rw’umuntu hadakoreshejwe amavuta ahenze. Ati: “Ushobora kwiyitaho ukoresheje ibintu bisanzwe ufite mu rugo utagiye kugura cyangwa guhendwa, nk’inyanya, isukari, ibirayi n’ibindi byinshi.”

Hope Bella, yize iby'ubwiza muri 'Esthetique mu Bufaransa', ni umuhanzikazi usanzwe ukora umuziki wa Gospel, akaba abarizwa muri Asaph Paris muri Zion Temple, aho yakomeje kugaragaza impano ye mu ndirimbo zihimbaza Imana. 

Indirimbo ye ikunzwe cyane ni "Wibivamo", iri kuri YouTube ku rubuga rwe rwa Bellahope. Nubwo umuziki uwuha umwanya muto, yemeza ko gukomeza kuwukora bisaba imbaraga nyinshi. Ati: “Gukomeza umuziki gusa ntibiba byoroshye iyo ubifatanya n’akandi kazi ka buri munsi.”

Nk’umuhanga mu by’ubwiza (Estheticienne), Hope Bella afasha abantu kumenya ubwoko bw’impu zabo, imisatsi yabo, ndetse no guhitamo amavuta n’amaparufumu abakwiriye. 

Avuga ko umuntu wese ari mwiza kuko afite umwihariko we, ariko uko 'twiyitaho ni byo bituma dusohoza neza isura yacu'. Ati: “Buri muntu wese ni mwiza kuko buri muntu ari unique, gusa uko twiyitaho biratandukanye.”

Hope Bella atanga urugero rw’uburyo bworoshye bwo kwita ku ruhu, aho akoresha urunyanya, isukari na café kugira ngo uruhu rw’umuntu rugire isura irabagirana, ritagira amabara cyangwa uduheri.

Ati: “Ufata igice cy’inyanya, ugashyiraho isukari na café, ukavanga, ubundi ugakuba mu maso iminota 3-5. Nyuma yaho, ubireka bikumira gato maze ugakaraba n’amazi ashyushye.”

Uyu mwimenyerezo ugira akamaro kanini mu gutuma uruhu rugaragara neza, rukoroha, kandi rugatakaza ibibara cyangwa uduheri duto. 

Yongeraho ko ari byiza kubikora kabiri mu cyumweru, nijoro, kandi nyuma yo kubikora ugashyiraho amavuta akwiranye n’uruhu rwawe.

Ati: “Iki gikorwa kirinda amabara byo mu maso, ndetse n’amabara aterwa n’uduheri duto. Ushobora no kugikoresha ahandi ku mubiri, ahantu ubona hadasa neza cyangwa hari ibibara.”

Hope Bella asaba abantu gusura YouTube channel ye (Bellahope), aho abagezaho amasomo menshi yigisha uko wakwita ku ruhu rwawe ukoresheje ibintu bisanzwe.

Ndetse akanabibutsa ko kwita kuruhoatari ugushaka ubwiza ahubwo ari ukugira isuku. Ati: “Kwiyitaho ni ukugira ngo duse neza, si ukugira ngo tube beza, kuko buri muntu wese ni mwiza.”

Uyu muhanzikazi ni urugero rwiza rw’umuntu uhuriza hamwe gukunda Imana, umuziki, no gufasha abantu kwiyitaho, byose abikorana umwete n’ubwitange.

Hope Bella yitemeje gutanga umusanzu we mu gufasha abafite uruhu rukanyaraye

HOPE BELLA ARAGUFASHA GUTANDUKANA N'AMABARA N'IBIHERI BYO MU MASO


Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND