RURA
Kigali

Afrika New Life Ministries mu giterane kirimo inyigisho z'abayobozi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/03/2025 17:34
0


Umuryango w'ivugabutumwa wa Africa New Life Ministries wagize uruhare mu guhindura imibereyo y'abaturage, winjiye mu giterane cyiswe "Refresh Together Now!" kirimo inyigisho z'abayobozi.



Africa New Ministries iyoborwa Rev. Dr Charles Mugisha na Pastor Florence Mugisha, yinjiye mu giterane kirimo inyigisho z’abayobozi zizatangira kuwa Kane tariki ya 28 Werurwe 2025 kuva saa tatu kugeza saa sita n’igice z'amanywa. Umwanya w'inyigisho z'abayobozi, wahawe izina rya "Refresh Leaders 2025".

Refresh Together Now 2025; ni igiterane cyatangiye tariki 24 Werurwe kikazasozwa tariki 30 Werurwe 2025. Cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Greg Hartmann, Pastor Dennis Sempebwa, Rev. Faithful M Mutibvu, Apostle Moses Mukisa na Pastor Lincoln Serwanga.

Diana Kamugisha umwe mu bari gutegura iki giterane yabwiye inyaRwanda ko iki giterane kizatangirwamo "inyigisho nziza abayobozi bose bagomba kuzamo, abayobozi batandukanye bo mu nsengero, inzego zose mu nsengero."

Arakomeza ati "Ni inyigisho ziyobowe n’abakozi b’Imana beza babifitiye ubumenyi n’uburtambe mu murimo w’Imana. Amateranirop rusange azajya aba buri munsi ku mugoroba".

Yakanguriye abayobozi bose, abantu bose biyumvamo umuhamagaro w’Imana kuzitabira aya materaniro aba saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu.Ati "Muratumiwe kandi rwose ntabwo muzahomba, muzunguka byinshi cyane kandi muzabasha no kubigeza ku bantu kuko bizaba byabagiriye akamaro kenshi."

Afrika New Life Ministries imaze igihe mu bubyutse dore ko iki giterane bateguye kije gikurikira igiterane cy'abagabo [Refresh Men], ndetse n'igiterane cy'urubyiruko []Refresh Youth] ndetse n'igiterane cy'abagore [Refresh Women].

Icyumweru cyo guhera ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe kugeza ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe, cyahariwe "Refresh Together," aho abantu b'ingeri zose bahura bakigire hamwe ijambo ry'Imana, bagahugurwa, kandi bagakarishya ubumenyi bwabo!.

Mu byumweru bishize, abitabiriye iki kiganiro bigishijwe n'abavugabutumwa baturutse hanze y'u Rwanda ndetse n'aba hano mu gihugu, bafite uburambe mu bijyanye n'umurimo w'Imana ndetse no mu rwego rw'isoko ry'akazi.

Iki giterane cyateguwe mu buryo bwihariye bwo gutanga amahugurwa ku bayobozi kugira gifashe abayobozi ba none n'ejo hazaza, zibaha ubumenyi n'ubuyobozi bibafasha gufata inshingano no kuyobora bafite icyizere.

Afrika New Life Ministries yazirikanye abayobozi ibategurira igiterane "Refresh Leaders"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND