RURA
Kigali

U Burusiya bwongeye kugaba igitero karundura kuri Ukraine

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/03/2025 8:57
0


U Burusiya bwagabye igitero gikaze kuri Ukraine, bukoresheje misile na drones. Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare, Zelenskyy asaba agahenge.



Ku wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, u Burusiya bwagabye igitero gikaze kuri Ukraine, bukoresheje misile za cruise n’izindi za ballistic. 

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko icyo gitero cyari kigamije kwangiza ibikorwa remezo bifasha abaturage mu mibereho ya buri munsi, birimo amashanyarazi n’ubwikorezi.

Iki gitero cyibasiye intara zitandukanye, aho ingabo z’u Burusiya zarashe misile 70 ndetse na drones hafi 200. 

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyabashije guhanura 134 muri izo ndege zitagira abapilote, ariko nticyashoboye guhagarika misile za ballistic, zifite umuvuduko uri hejuru cyane.

Nyuma y’ibi bitero, Perezida Zelenskyy yongeye gusaba ko habaho agahenge k’igihe gito, nk'uko byifujwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. 

Yasabye ko habaho "agahenge mu kirere" kugira ngo ibisasu biraswa bihagarare, ndetse n’"agahenge mu nyanja" kugira ngo ubucuruzi bukomeze.

Nk’uko CNN yabitangaje, mu cyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga ya gisirikare kuri Ukraine, ndetse zihagarika gusangira amakuru y’iperereza n’iki gihugu.

Ibi byatumye ubushobozi bwa Ukraine bwo kwirwanaho bugabanuka cyane, kuko misile za ballistic zarashwe n’u Burusiya nta cyo Ukraine yabashije gukora ngo izihagarike.

Mu gace ka Kursk, Ukraine irimo guhura n’ibibazo bikomeye nyuma y’uko u Burusiya bwahakajije ibitero bufashijwe n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru. 

Ukraine yari yarashoboye kwinjira muri aka gace mu kwezi kwa Kanama 2024, igamije guhungabanya igisirikare cy’u Burusiya. Gusa, nyuma y’aho u Burusiya bwohereje abasirikare bashya, Ukraine yatakaje hafi kimwe cya kabiri cy’ubutaka yari yarigaruriye.

Perezida Donald Trump, nyuma yo guhagarika inkunga ya gisirikare kuri Ukraine, yatangaje ko agiye gushyiraho ibihano bikomeye ku Burusiya, birimo imisoro ku bucuruzi n’ibihano ku mabanki. Gusa, abasesenguzi bavuga ko ibi ntacyo bizahindura cyane, kuko ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Burusiya ari bucye.

Nubwo ibiganiro bigamije agahenge byatangiye, biracyagoye kubona iherezo ry’iyi ntambara. U Burusiya buracyakomeza ibitero, mu gihe Ukraine nayo iharanira kutagira ibice byinshi by’igihugu cyayo byigarurirwa. Iyi ntambara ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage ba Ukraine mu kaga.

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND