RURA
Kigali

Sudani yareze UAE muri ICJ ku kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/03/2025 9:28
0


Sudani yareze UAE muri ICJ aho iyishinga gushyigikira RSF mu bikorwa bya Jenoside muri Darfur. UAE yasabye gutesha agaciro iki kirego.



Ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025, igihugu cya Sudani cyatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), kirega Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kuba zararenze ku nshingano zayo zikubiye mu Masezerano Mpuzamahanga yo Kurwanya Jenoside, zishyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Rapid Support Forces (RSF).

Iki kirego gishingiye ku bitero byakorewe ubwoko bw’Abamasalit mu Burengerazuba bwa Darfur mu 2023, byaje kwemezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama uyu mwaka ko ari Jenoside.

Mu itangazo rya UAE, iki gihugu cyatangaje ko kigiye gusaba ICJ gutesha agaciro iki kirego, kivuga ko nta shingiro gifite haba mu mategeko cyangwa mu by’ukuri. 

UAE yakomeje ivuga ko yitaye ku kibazo cy’ubutabazi muri Sudani kandi ihora isaba ihagarikwa ry’amasasu.

Nk’uko byatangajwe na Reuters, Sudani ishinja UAE guha inkunga umutwe wa RSF n’indi mitwe yitwaje intwaro, bikaba byaragize uruhare mu bikorwa bya Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, kwimura abantu ku ngufu no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Intambara hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe wa RSF yatangiye muri Mata 2023 nyuma y’ukutumvikana ku bijyanye no guhuza izi ngabo. 

Iyo ntambara yagize ingaruka zikomeye, zirimo inzara, indwara no kwicamo ibice k’igihugu, ndetse byatumye ibihugu byinshi byivanga muri iki kibazo.

Ibitero bikomeye byibasiye cyane agace ka Darfur y’Uburengerazuba, aho abatangabuhamya bavuze ko abasore b’Abamasalit bishwe mu buryo bwihariye, mu gihe abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu mu bitero byakurikiranye nyuma y’itangira ry’intambara.

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ni rwo rwego rukuru rwa Loni rushinzwe gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu no kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga. Sudani na UAE ni abanyamuryango b’Amasezerano ya 1948 yo Kurwanya Jenoside.

Uru rubanza ruzasaba igihe kirekire kugira ngo rugere ku mwanzuro, kuko ibihugu byombi bizahabwa umwanya wo gutanga ibimenyetso no kugaragaza imyanzuro yabyo imbere y’urukiko. 

Ariko iki kirego kigaragaza umuhate wa Sudani mu gushaka ubutabera ku bwicanyi bwakorewe abaturage bayo, ndetse no gukangurira amahanga kugira uruhare mu gukemura aya makimbirane.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND