RURA
Kigali

U Burayi bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano n’ubukungu bwizeye igisubizo mu gisikare

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/03/2025 15:16
0


U Burayi buhanganye n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano, bigatuma bwongera ingengo y’imari y’igisirikare. Gusa, uko ayo mafaranga azakoreshwa bizagira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.



Mu mwaka wa 2025, Uburayi bwugarijwe n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubukungu, aho ibyago by’intambara kuri uyu mugabane byageze ku rwego rutigeze rubaho. Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukomeza ubukungu bwayo, bigatuma ikinyuranyo hagati yayo n’u Burayi kirushaho kwaguka.

Ibihugu by’i Burayi biragenda byiyemeza kongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare, ariko ikibazo gikomeye ni ukumenya niba iri zamuka ry’ubushobozi bwa gisirikare rizagira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’uyu mugabane, bigatuma abaturage barushaho kugira umutekano n’imibereho myiza.

Kongera Ingengo y’Imari y’Igisirikare: Inyungu n’Ingaruka

Ikibazo cy’ingenzi ni ukumenya aho amafaranga azakoreshwa azava niba azava mu misoro cyangwa mu nguzanyo—n’uburyo azashyirwa mu bikorwa. 

Nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubukungu cyo mu Budage, Kiel Institute, "kongera amafaranga ashyirwa mu gisirikare bishobora guteza imbere cyane ubukungu bw’u Burayi n’urwego rw’inganda, cyane cyane niba ayo mafaranga agenewe ikoranabuhanga rihanitse rikorerwa muri aka karere."

CNN ivuga ko Ibi bivuze ko niba u Burayi bwashyira imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda z’imbere mu bihugu byabwo mu rwego rw’igisirikare, bishobora kugirira akamaro ubukungu bwabwo. 

Mu mateka, u Burayi bwagize uruhare mu guhanga udushya twagize akamaro ku isi, urugero nk’umukandara w’umutekano w’amanota atatu (three-point seat belt) wakozwe n’Abanyasuwede.

Ariko, niba aya mafaranga azakoreshwa mu kugura intwaro zituruka hanze, cyane cyane muri Amerika, bishobora gutuma kongera ingengo y’imari igenerwa igisirikare bidatanga umusaruro ufatika ku bukungu bw’u Burayi.

Amerika irasaba u Burayi Kwigira

Ibihugu by’i Burayi biri kwitegura gukemura ikibazo cy’umutekano kidashobora kwirengagizwa, kuko bishobora kwisanga mu ntambara bidafite inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byari bimenyerewe.

Umunyamabanga wa Nyuma wa Amerika, Pete Hegseth, aherutse gusaba u Burayi gufata "uruhare" mu kwicungira umutekano. Yongeyeho ko Amerika izakomeza kuba umunyamuryango wa NATO, ariko "ntizihanganira umubano udahwitse utera umuco wo kwishingikiriza."

Mu gukomeza kwitandukanya n’u Burayi, ubutegetsi bwa Trump bwagiranye ibiganiro na Moscou bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine, ariko ntibwatumiwemo abayobozi b’Ubumwe bw’u Burayi cyangwa Ukraine.

Ibi bikorwa bya Amerika bibaye mu gihe intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine, ikaba iri ku marembo y’Ubumwe bw’u Burayi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, aherutse gutangaza ko “ibyago by’intambara ku mugabane w’u Burayi, mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bitigeze biba byinshi nk’ubu.”

Ikibazo cy’ubukungu n’Ikinyuranyo hagati ya Amerika n’u Burayi

Ubukungu bw’u Burayi na Amerika bukomeje gutandukana. Umwaka ushize, ubukungu bw’ibihugu 27 bigize Ubumwe bw’u Burayi bwazamutseho 0.9%, mu gihe ubwa Amerika bwazamutseho 2.8%, nk'uko imibare y’Ishami ry’Ubukungu n’Iterambere (OECD) ibigaragaza.

Ikindi kandi, umusaruro mbumbe ku muturage (GDP per capita), igipimo gisanzwe gikoreshwa mu gupima imibereho myiza, ni inshuro ebyiri muri Amerika ugereranyije n’u Burayi. Ibi bivuze ko mu gihe ubukungu bwa Amerika bukomeza kuzamuka, ubwa Burayi bwo bugenda buhura n’ibibazo.

Icyemezo cy’inama y’Abayobozi b’Ubumwe bw’u Burayi

Kuwa Kane, abayobozi b’Ubumwe bw’u Burayi bazaterana mu nama idasanzwe kugira ngo baganire ku ngengo y’imari igenerwa igisirikare ndetse n’uburyo bwo gushyigikira Ukraine.

Mu mwaka ushize, ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi byakoresheje 1.9% by’umusaruro mbumbe wabyo ku gisirikare, ariko hari ibyifuzo by’uko iki gipimo cyakwiyongera, biturutse imbere mu Burayi ndetse no muri Amerika.

Ese u Burayi buzakemura Ibibazo by’umutekano n’ubukungu?

Mu gihe u Burayi buhanganye n’ibibazo bikomeye, kongera ingengo y’imari y’igisirikare bishobora kuba inzira imwe yo gukemura ibi bibazo byombi. Ariko, inyungu zizaterwa n’ukuntu aya mafaranga azakusanywa n’uburyo azakoreshwa.

Niba u Burayi bushyize imbere inganda zikora ibikoresho bya gisirikare by’imbere mu bihugu byabwo, bishobora gutuma ubukungu bwabwo bwiyongera, bugatanga imirimo mishya n’iterambere. Ariko, niba ayo mafaranga akomeza kujyanwa hanze, by’umwihariko muri Amerika, bishobora gutuma ubukungu bw’u Burayi burushaho kudindira.

Ibyemezo bizafatwa mu nama y’abayobozi b’Ubumwe bw’u Burayi bishobora kugira ingaruka ku hazaza h’uyu mugabane, haba mu rwego rw’umutekano no mu bukungu. Icyakora, icyizere cyo kubona ibisubizo kiracyari mu biganza by’abayobozi b’u Burayi ubwabo.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND