Polisi y’u Rwanda yatangaje ko, itsinda ry’abantu 16 bakorera mu kigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza mu gihugu cya Malaysia, basuye Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, tariki ya 26 Gashyantare 2025.
Bakiriwe
n’Umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira,
bagirana ibiganiro byagarutse ku mikorere yaryo n’uburyo bwifashishwa mu
guhangana n’ibiza ndetse n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu butabazi.
Yagize
ati: “Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rihora ryiteguye gutabara
igihe cyose n’aho ariho hose habaye ibiza. Dukoresha uko dushoboye kose
tugakoresha igihe gito mu gutabara abahuye n’ibiza, twifashishije ibikoresho by’uburyo
bwose dufite bikoreshwa n’abapolisi babifitiye amahugurwa.”
ACP
Gatambira yababwiye ko mu buryo bwo gucunga ibiza no kwirinda inkongi
by’umwihariko, hashyizweho gahunda yo guhugura umubare munini w’abantu mu
byiciro bitandukanye, kugira ngo barusheho kubisobanukirwa, bagire uruhare mu
kubikumira no kubirwanya mu gihe bataragerwaho n’ubutabazi.
Umuyobozi
wungirije ushinzwe ibikorwa mu Kigo cya Malaysia gishinzwe ibiza, Dr. Abdul
Gapar Bin Abu Bakar, uyoboye bagenzi be muri uru ruzinduko bagirira mu Rwanda
ruzamara iminsi 10, yavuze ko inkongi ziri mu biza bahura nabyo kenshi zikagira
ingaruka zikomeye ku bikorwaremezo, imitungo ndetse n’abantu.
Yashimye
uburyo Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rikora
n’uburyo ryihuta mu gutabara abahuye n’ibiza, avuga ko byinshi bungukiye muri
uru ruzinduko bizabafasha mu kurushaho kunoza imikorere mu gucunga ibiza mu
gihugu cyabo.
TANGA IGITECYEREZO