Umunyarwanda Anthony Ngororano yagizwe Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar.
Ngororano wigeze kuba Umujyanama
Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, yashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa
Loni, António Guterres, aho yatangiye inshingano ze tariki 1 Werurwe 2025.
Ibi byahamijwe n'ubutumwa
bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ishami rya Loni rishinzwe intego z’iterambere
rirambye bumwifuriza ishya n’ihirwe.
Umuhuzabikorwa w’Amashami
ya Loni mu gihugu ni we uba ukuriye abandi bakozi bose b’uyu muryango
n’abayobozi b’amashami yawo bakorera mu gihugu ashinzwe.
Aba ashinzwe guhuza
ibikorwa by’amashami yose, hagamijwe iterambere ry’igihugu akoreramo,
agaharanira imikorere myiza n’ubwisanzure bwa buri shami kandi akaba ikiraro
gihuza Loni na Guverinoma y’igihugu.
Ni
muntu ki Anthony Ngororano wagizwe Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri
Madagascar?
Afite uburambe bw’imyaka
irenga 20 mu bijyanye no kwita ku iterambere rirambye, no mu miyoborere
y’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’inzego z’abikorera.
Ngororano yabaye
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP muri
Kenya aho yagiye avuye mu mwanya nk’uyu muri Mauritanie.
Mbere yo kujya muri
Mauritanie yari Umuyobozi Nshingwabikorwa mu biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) i New
York, ndetse yakoze inshingano nyinshi mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere
ry’Abagore, aho yarihagarariye muri Haiti ndetse akurira agashami gashinzwe
Afurika mu biro byaryo i New York.
Yabaye Umujyanama Mukuru
mu by’Ubukungu wa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda. Mbere yaho yari yarabaye
umujyanama mu biro bya UNDP bishinzwe Afurika biri muri New York, n’umujyanama
muri gahunda za politike n’igenamigambi muri UNDP ishami rya Nigeria, Zambia
n’u Rwanda.
Ngororano yanabaye
umujyanama mu by’ishoramari muri Citigroup N.A muri Kenya na Tanzania.
Imirimo y’ibijyanye
n’imari n’ubukungu yayitangiriye muri Uganda, aho yari ashinzwe ubukungu muri
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu ya Uganda.
Uyu mugabo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Iterambere ry’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya East Anglia n’indi ijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza ya Sussex, ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yavanye muri kaminuza ya Edinburgh.
Umunyarwanda Anthony Ngororano yagizwe umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni muri Madagascar
TANGA IGITECYEREZO