RURA
Kigali

Yari umunyamakuru! Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Burna Boy mbere yo kujya muri muzika

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/03/2025 10:30
0


Ubuzima bw'umuhanzi Burna Boy mbere y'uko aza mu ruhando rwa muzika ndetse na bimwe mu byo yanyuzemo.



Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi ku izina rya Burna Boy, ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo n'umuririmbyi wo muri Nigeria. Yavukiye mu mujyi wa Port Harcourt muri Nijeria ku tariki ya 2 Nyakanga 1991.

Se wa Burna Boy, Samuel Ogulu yari umuyobozi w'ikigo gikora ibyuma, mu gihe nyina, Bose Ogulu, yari umusemuzi. Umubyeyi wa nyina, Benson Idonije, yabaye umuyobozi w'umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki, Fela Kuti, umwe mu bahanzi b'ikirangirire bo muri Nigeria.

Burna Boy wakuriye muri Nigeria mu majyepfo, aho yatangiye gukora indirimbo ze n'imiziki mu buryo bwihariye. 

Yize amashuri yisumbuye mu kigo cya Corona Secondary School muri Agbara muri Leta ya Ogun, maze nyuma yaho ajya kwiga muri London kugira ngo arusheho kumenya ibijyanye n'itangazamakuru nk'umwe mu myuga yashakaga kumenya.

Burna Boy yakomeje kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga rya media muri Sussex University kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2009, ndetse no muri Kaminuza ya Oxford Brookes kuva muri 2009 kugeza 2010, aho yize ibijyanye n'itumanaho n'umuco (Media communications and culture). 

Nyuma y'aho, yagarutse muri Port Harcourt kw'ivuko, amara umwaka umwe w'imenyerezwa ku kinyamakuru "Rhythm 93.7 FM, aho nyuma yaje gutangirira urugendo rwe muri muzika.

Umwuga we w'umuziki watangiye mu mwaka wa 2012 ubwo yasohoraga indirimbo ye ikomeye yitwa "Like to Party", yari iy'umwaka yanakoreyemo album ye ya mbere, L.I.F.E muri 2013. Kuva icyo gihe, Burna Boy yatangiye kugenda azamuka mu buhanzi bwe, arushaho kuba ikirangirire ku isi yose nka Burna Boy uzwi ubu.

Umuhanzi Burna Boy wubatse izina rikomeye muri Nigeria, mbere ya muzika yabayeho umunyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND