Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yagize abayobozi banyuranye kuva yashingwa mu 1964. Igitangaje, ni uko benshi bamenye John Rwangombwa gusa uheruka gusimburwa na Soraya Hakuziyaremye nyuma y'imyaka igera kuri 12 ayobora iyi banki.
Imyaka ikabakaba 61
irashize Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangiye ibikorwa byayo, mu rugendo
rwatumye iyi banki igira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.
Iyi banki yafunguwe bwa
mbere mu 1964, nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rubonye ubwigenge. Mu bihe by’ubukoloni,
ubukungu bw’u Rwanda n’inshingano ubusanzwe zuzuzwa na banki nkuru z’ibihugu,
byose byakorwaga n’abakoloni aho bari barashyizeho Urwego ruzwi nka ’Banque
d’emission du Rwanda et du Burundi (BERB)’ ihabwa icyicaro i Bujumbura, ikagira
n’ishami i Kigali.
Mu nshingano za Banki
hari harimo gucunga politiki y’ifaranga ry’u Rwanda n’u Burundi, kugenzura
ibijyanye n’ivunjisha n’amadovize aturuka hanze, gutanga no gukurikirana
itangwa ry’ibyangombwa by’ibyinjira mu gihugu, kugenzura banki zigenga no gutanga
ubujyanama mu by’imari ku bihugu biyigize, gutanga inguzanyo kuri Guverinoma
n’ibindi.
Nubwo iyo Banki
yatangijwe, inama ziyishyiraho mu buryo bwemewe n’amategeko zabaye guhera
tariki 9 kugeza tariki 19 Mata 1962, i Addis Abeba muri Ethiopia ku buhuza bwa
Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yari ishinzwe Ruanda-Urundi.
BERB yahawe ububasha bwo
gutanga inguzanyo kuri za Guverinoma n’ibigo by’imari mu Rwanda n’u Burundi.
Iyo banki ntabwo yari yemerewe kurenza miliyoni 500 z’amafaranga yakoreshwaga
muri ibyo bihugu mu gihe u Rwanda n’u Burundi bigiye kwakira hamwe inguzanyo ku
mishinga bihuriyeho na miliyoni 250 mu gihe ari guverinoma imwe igiye gusaba
inguzanyo.
Raporo yakozwe mu 1962 na
International Bank for Reconstruction and Development, ivuga ko ukurikije ibyo
ibyo bihugu byari bikeneye, bitahuraga n’amikoro yabyo ku buryo byagannye
bwangu BERB ngo ibigoboke.
Ibyo kandi byaterwaga
n’ibindi bibazo birimo kugwa kw’Ibiciro by’ibikomoka k’ubuhinzi no ku mabuye
y’agaciro ku buryo mu bihugu byombi ikinyuranyo cy’ibyoherezwaga hanze
n’ibyavagayo byari bihabanye cyane.
Kubera gutinya kumara
amadovize, BERB yategetse ko mu gihe hagiye kubaho gutumiza ibicuruzwa hanze,
izajya ibanza gusuzuma niba ibigiye gutumizwa biri mu byangombwa nkenerwa.
Ibyahabwaga agaciro cyane ni nk’ibikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri
munsi cyangwa ibiribwa abaturage bakeneye.
Mu gihe hagiye kugurwa
ibiri ku rutonde rw’ibyangombwa nkenerwa, ifaranga rya Ruanda-Urundi (FRU)
ryanganyaga agaciro n’ifaranga ry’u Bubiligi ariko byaba ari ukugura ibindi
bicuruzwa bidakenewe cyane, agaciro ka FRU kakaba hasi ugerernayije n’agaciro
k’ifaranga ry’u Bubiligi (1FB=1.66 FRU).
Hari abacuruzi
babizamukiyemo, bakajya kurangura ibyitwa ko bikenewe cyane mu gihugu ariko
babihageza bagashyiraho ibiciro bihanitse, cyangwa se bagakora amanyanga bajya
kugura ibyemewe bakazanamo n’ibitemewe.
Bijyanye n’uko ubukungu
bw’u Rwanda bwari bukiri buto mu myaka ya 1960, inshingano za BNR nazo ntizari
nyinshi cyane, uretse ko zakomeje kugenda ziyongera ahagana mu 1970, cyane
cyane hazamo ibyo kugenzura urwego rw’imari n’amabanki rwari rutangiye
kugaragaza ibimenyetso byo kwaguka.
Mu myaka 1980 iyi banki
yakomeje kwaguka mu buryo bw’inshingano ifite, ari nako yaguka mu
bikorwaremezo.
Kimwe n’izindi nzego
nyinshi mu gihugu, imyaka ya 1990 ntiyari byiza kuri iyi banki ahanini kubera
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanasize iyi banki isahuwe bikomeye.
Urugendo rwo kongera
kwiyubaka no kubaka ubukungu bw’igihugu rwafashe umurongo ahagana mu 2000 ubwo
iyi banki yatangiraga gukora amavugurura atandukanye agamije kuyifasha kugira
uruhare rufatika mu gutanga umurongo mwiza wo guteza imbere ubukungu bw’u
Rwanda.
Bijyanye n’intego za
Vision 2020 u Rwanda rwari rwarashyizeho, iyi banki yateje imbere
ibikorwaremezo cyane cyane ikoranabuhanga, ndetse inongerera ubushobozi abakozi
bayo, nk’uko Guverineri Mukuru wayo, John Rwangombwa, aherutse kubibwira The
Long Form Podcast.
Mu 2014 nibwo iyi banki
yashyizeho intego yo kongera ubushobozi bwayo ku buryo ikorera ku bipimo
mpuzamahanga (international standards) mu rwego rwo kwishyira mu mwanya mwiza
wo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Kuri ubu iyi banki iri
kugenda ibigeraho, bikagaragazwa n’ibihembo mpuzamahanga igenda yegukana,
harimo nk’icyo yabonye ku itariki ya 15 Nzeri 2023, ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda
(BNR) yahabwaga igihembo mpuzamahanaga cyo guhanga udushya mu guteza imbere
ikoreshamari ridaheza.
Icyo gihembo BNR yagihawe
n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoreshamari ridaheza (Alliance for Financial
inclusion-AFI) i Manila muri Philippines.
Tariki ya 25 Gashyantare
2025, ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Soraya Hakuziyaremye
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asimbuye John Rwangombwa, aba umugore wa
mbere ugiye kuri uwo mwanya.
Soraya Hakuziyaremye yari
amaze imyaka ine ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva mu
2021, bisobanuye ko yari amaze imyaka ine yungirije John Rwangombwa wagiye kuri
uwo mwanya mu 2013.
Mbere yo kwinjira muri
BNR, Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yashyizweho
ku wa 18 Ukwakira 2018.
Hakuziyaremye Soraya
yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi
be basubiye mu Rwanda aho yakuriye ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.
Amashuri abanza yayize
kuri APE Rugunga ari na ho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava
akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga Imibare n’Ubugenge.
Yize muri Kaminuza zirimo
Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye
n’Imari, aha yahakuye Impamyabumenyi ya Engeniorat Commercial. Yaje gukomeza
kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Thunderbird School of Global
Management yo muri Amerika.
Yakoze muri Banki
zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis
Bank i Bruxelles. Soraya Hakuziyaremye yanditse amateka yo kuba ariwe mugore wa
mbere uyoboye BNR.
Mu 2012 ni bwo yatashye
mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu
2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu bijyanye n’Imari ariko mu 2016,
aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe
gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri ING Bank i Londres.
Nubwo benshi ubu bazi Rwangombwa na Soraya gusa ariko, hari abandi bayobozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda bayiyoboye mu bihe bitandukanye kuva yashingwa mu myaka irenga 60 ishize. Ibi, byerekana uko iyi banki yagize uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Dore ba Guverineri 10 bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR):
1. Johan A. Brandon (1964-1965)
Johan A. Brandon ni we wabaye Guverineri wa mbere wa Banki Nkuru y’u Rwanda
ubwo yashingwaga mu 1964. Ku buyobozi bwe, yashyize imbaraga mu gutangiza
gahunda y’imicungire y’ifaranga ry’igihugu no guhuza politiki y’imari
n’igenamigambi ya leta nshya yari imaze kubona ubwigenge. Nubwo yamaze igihe
gito ku buyobozi, yatanze umusingi ukomeye w’imikoreshereze y’ifaranga ry’u Rwanda.
2. Masaya Hattori (1965-1971)
Masaya Hattori yayoboye BNR mu gihe cy’imyaka itandatu. Yashyize imbere umubano
n’amabanki mpuzamahanga, anashyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amabanki
yigenga. Ku buyobozi bwe, u Rwanda rwatangiye kugira ubukungu bugendera ku
ngamba z’imicungire y’imari iciriritse, bituma habaho gutuza kw’ifaranga mu
gihugu.
3. Jean Berchmans Birara (1971-1985)
Jean Berchmans Birara ni umwe mu baguverineri bamaze igihe kirekire kuri uyu
mwanya. Yayoboye BNR mu gihe cy’imyaka 14, arangwa no gushyiraho gahunda
z’iterambere ry’ubuhinzi n’inganda zishingiye ku bikorera. Yagize uruhare mu
gutangiza Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD ndetse
n’ibindi bigo by’imari byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
4. Augustin Ruzindana (1985-1990)
Ku buyobozi bwa Augustin Ruzindana, u Rwanda rwakomeje guteza imbere ingamba
z’ubukungu bushingiye ku buhinzi. Yashyize imbaraga mu kugenzura imikoreshereze
y’ifaranga ry’igihugu, anashyira imbere ingamba zo kongera igishoro cy’amabanki
kugira ngo afashe abaturage kubona inguzanyo.
5. Denis Ntirugirimbabazi (1991-1994)
Denis Ntirugirimbabazi yayoboye BNR mu gihe cyari kigoye, aho igihugu cyari mu
bibazo bya politiki n’ubukungu. Yapfuye aguye mu Buholandi mu 2017, apfa ari ku rutonde rw'abashakishwaga ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
6. Gérard Niyitegeka (1994-1995)
Gérard Niyitegeka yayoboye BNR nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe
igihugu cyari mu bigoye aho ubukungu bwari bwarashegeshwe bikomeye. Yakoze ibishoboka byose
kugira ngo igihugu cyongere kugira ituze ry’ifaranga, anashyiraho ingamba
z’ubufatanye n’amabanki mpuzamahanga mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’u
Rwanda.
7. François Mutemberezi (1996-2002)
François Mutemberezi yakoze akazi gakomeye ko gusana urwego rw’imari nyuma
y’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashyize imbere politiki
y’ivugurura ry’amabanki, ahindura imikorere yayo kugira ngo abashe gutanga
serivisi nziza. Muri iyi myaka, u Rwanda rwagize iterambere ryihuse mu rwego
rw’imari.
8. François Kanimba (2002-2011)
François Kanimba ni umwe mu baguverineri batanze umusanzu ukomeye mu iterambere
ry’ubukungu bw’u Rwanda. Yashyize imbere ivugurura ry’ubukungu bushingiye ku
isoko (liberal economy), anafasha mu gutangiza gahunda ya "Financial
Inclusion," yatumye abaturage benshi batangira gukoresha serivisi z’imari. Kuri manda ye, ubukungu bw’u Rwanda bwatangiye kwihuta cyane.
9. Claver Gatete (2011-2013)
Ku buyobozi bwa Claver Gatete, u Rwanda rwagize iterambere mu micungire
y’ifaranga no kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere ya BNR. Yashyize imbere
ivugurura ry’uburyo banki zigenzura serivisi zitanga, ndetse anashyigikira
gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura. Muri iki gihe, u Rwanda
rwabaye igihugu cy’icyitegererezo mu kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego
rw’imari.
10. John Rwangombwa (2013-2025)
John Rwangombwa yayoboye BNR mu gihe cy’imyaka 12, aharanira iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda no kugera ku cyerekezo 2050. Yashyize imbaraga mu kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari, afasha mu guteza imbere gahunda za "Mobile Banking" na "Cashless Economy."
Ku buyobozi bwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwaguka, ndetse yaje gushyirwa mu baguverineri batanu beza muri Afurika mu 2022.
Nubwo benshi bamenye John Rwangombwa gusa, ariko Banki Nkuru y'u Rwanda yagize abandi bayobozi mu myaka irenga 60 imaze ishinzwe
TANGA IGITECYEREZO