RURA
Kigali

P-Square, Shaggy na Jason Derulo mu banyabigwi bataramiye i Kigali mu myaka 30 ishize

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/03/2025 8:49
0


Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwakiriye ibyamamare mpuzamahanga byataramiye Abanyarwanda, bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki n'imyidagaduro y'igihugu muri rusange.



Aba bahanzi b’abanyabigwi bataramiye mu Rwanda mu myaka yatambutse, bashyize itafari rikomeye ku iterambere ry'imyidagaduro y'u Rwanda, ndetse banerekana isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Kuri uru rutonde, ntihagaragaraho Chris Brown uri mu bakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki ku Isi no mu Rwanda by'umwuhariko. 

Kuva mu myaka 20 ishize bamwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda bagiye batekereza gutumira umuririmbyi Chris Brown wamamaye ku Isi ariko rimwe na rimwe bigapfa ku munota wa nyuma. Ni umwe mu bahanzi basaba ibintu byinshi kugirango mukorane, ndetse uko imyaka yagiye izamuka igiciro cyo kumutumira cyagiye kizamuka.

Inyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko Christopher Maurice Brown [Chris Brown] asanzwe yishyurwa hagati y'amadolari 300,000$ [428,723,625.00] ndetse na $1,000,000 [1,429,078,750.00] ku gitaramo kimwe.

Ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, abantu barenga ibihumbi umunani bo mu bihugu 41 bari bakoraniye mu nyubako ya BK Arena, bihera ijisho igitaramo cy’umuziki John Legend wamamaye mu bihangano binyuranye birimo nka ‘All of me’.

Cyari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’u Rwanda rushyize imbere kwakira inama n’ibitaramo bikomeye. Gishakimiye kuri ‘Move Afrika’ y’umuryango Global Citizen, hagamije gukora ubukangurambaga mu rwego rw’ubuvuzi no gufasha urubyiruko kubona akazi, birenze gususuruka no gutaramirwa n’abahanzi gusa.

John Legend yataramiye i Kigali abisikana n’umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar wataramiye i Kigali bwa mbere binyuze muri ‘Move Afrika’ mu gitaramo cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali, cyo kimwe na John Legend.

Amakuru agera kuri InyaRwanda, yemeza ko ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangiye gutekereza gutumira Chris Brown mu gitaramo cya Gatatu cya Move Afrika i Kigali, ndetse bifuza ko mu 2025 byazabera muri Sitade Amahoro iherereye i Remera.

Umuyobozi wa Global Citizens, Huge Evans, umwungiriza we ndetse n’abandi bamuherekeje bari bamaze iminsi mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura igitaramo cya John Legend.

Mbere y’uko bava i Kigali, batembereye ibice bitandukanye bya Sitade Amahoro, hagamijwe kureba niba byashoboka ko Chris Brown yahakorera igitaramo.

Iyi sitade yakira abantu barenga ibihumbi 45, ushingiye ku kuntu yubatse bisaba ibikoresho bihambaye, kugirango umuziki ubashe usohoka neza, wumvikane neza.

Si ubwa mbere Chris Brown yaba atekerejwe gutaramira i Kigali, kuko mu mpera za 2024 yaganirijwe, ariko byanga ku munota wa nyuma bitewe na gahunda yari afite.

Bruce Twagira [Bruce Intore] wari wageregeje ibiganiro nawe yabwiye InyaRwanda ko bashakaga ko uyu muhanzi azataramira muri Sitade Amahoro.

Ati: "Ibiganiro biracyakomeje nubwo bitakunze muri uyu mwaka. Twari twahisemo ko azataramira muri Sitade Amahoro, kubera ko kugeza ubu ariyo ngari yakwakira abantu benshi."

Bruce yakomeje agira ati: "Ntabwo twahuje kubera amafaranga. Kuko ayo twatangaga si yo bo bashakaga."

Chris Brown asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, ndetse asaba kenshi ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanukira ku migozi.

Asaba ko ahantu akorera igitaramo haba hari uburyo bwo kumanuka ku migozi (zipline) kugira ngo ashobore kugaragara mu buryo budasanzwe no gutungurana mu bitaramo bye.

Ibi bituma igitaramo kiba cyihariye kandi kigashimisha abafana be. Urugero, mu gitaramo aheruka gukora, yagerageje kumanuka ku migozi aririmba indirimbo ye "Under Influence", ariko habaho ikibazo cy'ikoranabuhanga bituma ahagarara mu kirere igihe gito.

Usibye Chris Brown uri kuganirizwa, hari abandi bahanzi benshi b'amazina akomeye kandi bubashywe ku rwego mpuzamahanga bataramiye mu Rwanda mu myaka yatambutse.

Dore bamwe mu bahanzi b'abanyabigwi 10 bataramiye mu Rwanda muri icyo gihe:

1. Lucky Dube

Nubwo yitabye Imana mu 2007, Lucky Dube, umunyabigwi mu njyana ya Reggae wakomokaga muri Afurika y'Epfo yagiye urwibutso rukomeye Abanyarwanda, nyuma yo kuhataramira inshuro eshatu; mu 1996, mu 2003 no mu 2006.

2. Shaggy

Mu 2008, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya reggae, Shaggy, yataramiye i Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi. Indirimbo ze zakunzwe nka “It Wasn't Me” na “Angel” zashimishije abakunzi b’umuziki, bituma igitaramo cye kiba kimwe mu by’imbaturamugabo byabaye muri uwo mwaka.

3. Sean Paul 

Mu 2008 kandi, Sean Paul, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya dancehall, na we yataramiye mu Rwanda. Indirimbo ze zibyinitse nka “Temperature” na “Get Busy” zatumye abanyarwanda babyina karahava, igitaramo cye gisiga umugani i Kigali. Yari yatumiwe mu birori byitwaga "Rwandatel GSM official launch."

4. Jason Derulo

Mu 2012, umubyinnyi akaba n'umuhanzi w'icyamamare w'Umunyamerika yataramiye i Kigali, aha ibyishimo abafana bari bamwitezeho.

5. P-Square

Mu 2012, itsinda P-Square ry’abavandimwe Peter na Paul Okoye bo muri Nigeria, ryataramiye i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo. Indirimbo zabo nka “Chop My Money,” Alingo na “No One Like You” zari zikunzwe cyane muri icyo gihe, ndetse abakunzi babo bishimira uburyo baririmba banabyina mu buryo bwari bugezweho. Si mu 2012 gusa, kuko aba bombi ubwo bari bagikorana nk'itsinda bari barahataramiye na mbere mu 2009.

6. Ne-Yo

Mu 2019, umuhanzi Ne-Yo yataramiye muri BK Arena ubwo yari yaje mu birori byo Kwita Izina. Indirimbo ze z’urukundo nka “So Sick” na “Miss Independent” zarabyinwe karahava. 

7. Kendrick Lamar

Mu 2023, umuraperi w'umunyamerika Kendrick Lamar, yataramiye i Kigali mu gitaramo cyujuje inyubako ya BK Arena. Indirimbo ze nka HUMBLE.” na “Alright” zashimishije abakunzi b’iyo njyana, ndetse asiga agiranye ibiganiro n'abaraperi bo mu Rwanda.

8. Sauti Sol

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye kugeza ejobundi mu mpera za 2024 mbere y'uko batandukana, rikora ibitaramo byashimishije abakunzi b’umuziki. Indirimbo zabo nka “Suzanna” na “Melanin” ziri mu zazamuye amarangamutima y'abakunda ibihangano byabo i Kigali.

9. Koffi Olomide

Mu 2016, Koffi Olomide uri mu bahanzi b'amazina aremereye muri Afurika kandi barambye muri uyu mwuga, yataramiye mu Rwanda ndetse no mu 2021 arahagaruka mu gitaramo yari yise 'Koffi Olomide Live en Cocert.'

10. John Legend

Ku wa 21 Gashyantare uyu mwaka, umuhanzi w’umunyamerika w'icyamamare, John Legent yataramiye i Kigali mu gitaramo cya Move Africa yirengagije abamubuzaga, cyitabirwa n'abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

Usibye aba bashyizwe kuri uru rutonde hari n'abandi bahanzi benshi bafatwa nk'ibyamamare ku rwego mpuzamahanga bamaze gutaramira i Kigali barimo Burna Boy wahataramiye mu 2019, Davido umaze kuhataramira inshuro eshatu, Diamond Platnumz, Nasty C, Boyz 2 Men, Yemi Alade, Wizkid, Tiwa Savage, Tyla wahagiriye umugisha n'abandi benshi.


Itsinda rya P-Square ubwo ryafatanaga ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma y'igitaramo



Davido na we yasigaranye ifoto y'urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame nyuma yo gutaramira i Kigali 


Ari mu bahakoreye ibitaramo bitazibagirana


Ubwo Jason Derulo yazaga gutaramira i Kigali mu 2012


Ne-Yo muri BK Arena


Mu 2008, ubwo Shaggy yataramiraga i Kigali


Yari yishimiwe ku rwego rwo hejuru


Diamond uri mu bagezweho muri Afurika yataramiye i Kigali mu 2019

Kendick Lamar ari mu bahanzi b'abanyabigwi bamaze gutaramira i Kigali

John Legend ni we uherutse kwandika amateka yihariye mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND