RURA
Kigali

Uko kumva umuziki bishobora kugirira ukamaro ubwonko bw'umuntu

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:30/03/2025 20:16
0


Kumva umuziki bishobora kuba igikorwa kirusha ibindi mu kuzana byishimo, ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kugira n'ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.



Umuziki ushobora kuba isoko y'ibyishimo n'amahoro, ariko hari n'ibindi byinshi byiza byo ku buzima bwo mu mutwe bijyanye n'umuziki. Umuziki ushobora kuruhura ubwonko, gukangura umubiri no gufasha abantu guhangana n'agahinda.

Umuziki ushobora kugira ingaruka zikomeye ku bitekerezo bya muntu, amarangamutima, ndetse no ku myitwarire ye. Iyo umuntu yumva umuziki uhuye n'amarangamutima ye, yumva uburyo utangira akumva yishimishije cyangwa akumva amererwa neza nk’uko “Verywell mind” ibigaragaza.

Imbaraga z'umuziki nk'uko abashakashatsi babigaragaje:

1. Umuziki ushobora gufasha mu kunoza imikorere y'ubwonko

Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva umuziki mu gihe cyo gukora akazi, bishobora kongera umusaruro cyane cyane ku bantu bakuze. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umuziki wihuta uteza imbere umuvuduko mu gutekereza, mu gihe umuziki utuje cyangwa wihuta na wo ugira uruhare mu kunoza ubushobozi bwo kwibuka.

Abantu bashishikarizwa ko igihe bagiye gukora akazi, bashobora kumva umuziki mu rwego rwo gufasha ubwonko kugira imikorere myiza, ko kandi guhitamo indirimbo ifite injyana nziza ari byo byingenzi kurenza guhitamo ifite amagambo akakaye.

2. Umuziki ushobora gufasha mu kugabanya umuhangayiko

Umuziki ushobora gufasha kugabanya no guhangana n’umuhangayiko. Hari umwihariko w'umuziki wakozwe hagamijwe kugabanya umuhangayiko cyangwa ufasha umuntu gushyira ubwonko bwe k’umurongo byose bifasha mu guhumuriza no kugarura ituze.

Ubushakashatsi bwerekanye ko kumva umuziki bigira ingaruka nziza ku buryo umuntu yitwara mu bihe yahuye n’ibimutesha umutwe.

3. Umuziki ushobora gufasha kugabanya ibiryo umuntu yaryaga

Kimwe mu bintu bitunguranye ku muziki ni uko ufasha mu kugabanya ibiryo umuntu yaryaga igihe umuntu ari kugerageza kugabanya ibiro. Igihe umuntu agiye kurya, gukoresha umuziki utuje bishobora kumufasha kugera ku ntego ze zo kugabanya ibiro.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igihe umuntu ahugijwe n'umuziki cyangwa akagira imyitwarire ishingiye ku muziki nko kubyina n’ibindi igihe ari kurya ashobora kubura umwanya wo kumva ko yamaze gurya cyangwa kubura uburyo bwo kurya byinshi.

4. Umuziki ushobora gufasha mu kongera ubushobozi bwo kwibuka

Abanyeshuri batari bake bakunda kumva umuziki igihe biga. Kumva umuziki unejeje cyangwa umuntu akunda bitewe n’uwo ari we bishobora gufasha uwo munyeshuri mu buryo bwiza, kubera ko utera ibyishimo no gutuma umuntu yibuka neza.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bazi neza umuziki bashobora kunoza imikorere y'ubwonko igihe bumva umuziki udafite amagambo kandi utuje cyane, kuko utagira icyo uhindura k’ubwonko nk’imwe mu miziki iba yihuta cyane ibangamira ubwonko gutekereza.

5. Umuziki ushobora gufasha mu kugenzura uburibwe

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuziki ushobora kuba ufasha cyane mu guhangana n'uburibwe. Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko kumva umuziki mbere y'uko umuntu abagw bifasha kugabanya ububabare no kongera ubushobozi bwo kugenda.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwerekeye impinduka z'umuziki mu guhangana n'ububabare bwasanze abarwayi bumvise umuziki mbere, mu gihe, cyangwa nyuma yo kubagwa baragaragaje ububabare buke ugereranije n'abatarumvise umuziki.

6. Umuziki ushobora gufasha mu gusinzira neza

Indwara yo kubura ibitotsi (Insomnia), Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuziki utuje ushobora kuba igisubizo gikomeye cyiza cyo gufasha abantu bafite iyi ndwara yo kubura ibitotsi.

Ubushakashatsi bwerekana ko umuziki ushobora kugira ingaruka nziza ku buryo umuntu asinziramo, ndetse ukanafasha mu kugera ku ntego z’umuntu zo kugira ibitotsi by’igihe kirekire.

7. Umuziki ushobora gufasha mu gutera imbaraga z'umubiri

Kumva umuziki wihuta ushobora gufasha umuntu gukora imyitozo ngorora mubiri igihe umuntu ari kuwumva. Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva umuziki wihuta ufasha mu gihe cy’imyitozo ngorora mubiri ku kigero cyo hejuru.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakora imyitozo ngorora mubiri iruseho igihe bari kumva umuziki, kurenza abakora imyitoza ngororamubiri batumva umuziki.

8. Umuziki ushobora kugabanya ibimenyetso by'agahinda

Mu bushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha umuziki m’ubuvuzi ari uburyo bwiza bwo gufasha abarwayi bafite ibibazo bijyanye n’agahinda gakabije. Ku bantu bafite indwara zinyuranye nko guturika k’udutsi two m’ubwonko, gucuranga umuziki bituma bagira imbaraga ntibihebe.


Umuziki ushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu bwo mu mutwe no ku marangamutima

Src: chconline.org & verywellmind.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND