Misiri yateguye umugambi wo guhindura imiyoborere muri Gaza nyuma y’intambara, hagamijwe kugarura amahoro no kubaka umutekano.
Mu gihe ibintu bikomeje kuba isobe muri Gaza, Misiri yateguye umugambi wo kugarura amahoro no guhindura imiyoborere y’aka gace nyuma y’intambara.
Uyu mugambi, uzaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu by’Abarabu izabera i Kayiro kuri uyu wa Kabiri, ugaragaza ko Hamas izaba itagize uruhare mu buyobozi bwa Gaza nyuma y’intambara.
Muri uyu mugambi, hatangwa igitekerezo cyo gushyiraho komite y’abategetsi batari ab’ibice bya politiki mu gihugu, bakaba batoranywa n’ishyaka rya Palestine riyobowe na Leta Nkuru ya Palestine (PA).
Iyi komite y’Abapalestina itazaba ifite aho ibogamiye mu mashyaka ya politiki, ikaba izaba iyoboye Gaza mu gihe cy’amezi atandatu nyuma y’intambara nkuko byatanganjwe na CNN.
Mu gikorwa cyo kugarura umutekano muri Gaza, Misiri na Yorodani bazahabwa inshingano zo gutoza ingabo za Palestine, hagamijwe gushyiraho umutekano mu gace ka Gaza. Uyu mugambi, witwa “Gaza 2030,” utanga igitekerezo cy’uko Gaza igomba kuza kwiyubaka nyuma y’intambara.
Uyu mugambi wa Misiri utandukanye cyane n’umugambi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavugaga gufata ubutaka bwa Gaza, kwimura abaturage bayo mu bihugu bihana imbibi, no kubuhindura ahantu h’uburumbuke.
Misiri irwanya iki gitekerezo cya Trump, ikavuga ko imibereho y’Abapalestina igomba kwitabwaho, kandi ko intambara yahinduye ibintu mu buryo bukomeye.
Umugambi wa Misiri usaba kandi ko ibihugu byose by’isi byita ku ngaruka z’intambara, bagashyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo bihari.
Muri make, umugambi wa Misiri urashaka kugarura amahoro, gukumira amakimbirane mashya, no kugarura ubuzima busanzwe muri Gaza.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO