Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitse inkunga y’ibikorwa bya gisirikare zageneraga Ukraine kugeza yemeye kujya mu biganiro na Putin bigamije kugarura amahoro .
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zabaye
zihagaritse inkunga y’ibya gisirikare zageneraga Ukraine kugeza iki gihugu
cyemeye kujya mu biganiro na n'u Burusiya bigarura amahoro.
Ibi
bije nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Zelensky agiranye
ibiganiro bitagenze neza na Perezida Donald Trump wamusabaga kujya mu biganiro
n'u Burusiya ariko we akamwereka ko ibiganiro atari byo by’ibanze kuri iki kibazo.
Perezida Zelensky avuga ko u Burusiya aribwo bwateye Ukraine bityo bagakwiye kubutegaka gusubiza ibice bwafashe ndetse bugahagarika intambara bwashoje.
Avuga ko ibiganiro ntacyo byaba bigiye kumara cyane ko Ukraine itateye u Burusiya
cyangwa se ngo ishoze intambara.
Iki
kiganiro ntabwo cyarangiye neza kuko hajemo kutumvikana ndetse Zelensky ahita
yirukanwa muri Oval (White House) nyuma y’aho ahita ajya kureba Umwami na Minisitiri
w’u Bwongereza.
Ubwo
yari mu Bwongereza, Zelensky yavuze ko ahangayikishijwe n’ibitero u Burusiya
bukomeje kugaba kuri Ukraine bakica abaturage ndetse bagasenya ibikorwa remezo.
Mu
itangazo ryaturutse muri White House, Amerika yatangaje ko mu rwego rwo
gushyigikira Dipolomasi ndetse no gushaka umuti urambye wo kurandura burundu
umutekano mucye uri muri Ukraine, Amerika yayifatiye ibihano byo
guhagarika inkunga mu bya gisirikare kugeza yemeye kujya mu nzira y’ibiganiro.
Iryo
tangazo rigira riti “Perezida ashishikajwe n’amahoro! Turifuza ko n’abafatanyabikorwa
bacu bajya muri uwo mujyo. Twahagaritse inkunga kugira ngo tugire uruhare mu
gushaka umuti urambye.”
Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, Amerika yageneye inkunga mu bya gisirikare Ukraine haba mu bikoresho ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikare cyane ko Donald Trump yemera ko iyo hataba Amerika intambara ya Ukraine n'u Burusiya yari kurangira mu byumweru bibiri gusa.
Nyuma y'iminsi mike bakozanyijeho, Donald Trump yahise afatira ibihano Ukraine byo gusubika inkunga ya gisirikare bayigeneraga
TANGA IGITECYEREZO