RURA
Kigali

Harimo ibirenza imyaka 500! Ibinyabuzima 10 bibaho imyaka myinshi kurusha ikiremwamuntu

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:4/03/2025 10:49
0


Mu gihe hari abadukanye imvugo ya nta myaka 100, bagaragaza ikcyizere gike ko bashobora kubaho kugeza kuri iyo myaka, hari ibinyabuzima birenza iyo myaka kure cyane.



Icyizere cy’ubuzima kigaragaza imyaka umuntu ashobora kubaho(Life span) gishobora gutandukana bitewe n’igihugu ndetse n’imibereho ya muntu, ariko icyo ku rwego rw’isi ni imyaka 73.

Abantu babayeho imyaka myinshi mu myaka ya vuba aha dushyize ku ruhande abavugwa mu mateka ya kera cyangwa muri Bibiliya, bigaragara ko bapfa bari mu myaka 120. Aha uwavuga ko bisa n’ibidashoboka kubona umuntu ufite imyaka 150, ntabwo yaba abeshye.

Tugiye kurebera hamwe ibindi binyabuzima bibaho imyaka myinshi kurenza ikiremwamuntu, aho dusangamo n’ibishobora kumara imyaka 500.

Aha turasangamo Bowhead Whales; izi ni inyamanswa zo mu bwoko bw’amafi manini cyane zikunze kuba mu Nyanja ya Arctic iherereye hagati ya Canada, u Burusiya, Alaska ndetse na Greenland. Abahanga bagaragaza ko aya mafi ashobora kubaho kugeza ku myaka 200.

Galapagos Giant Tortoise:Utu ni utunyamasyo tunini tubarizwa ku kirwa cya Galapagos, giherereye mu Nyanja ya Pacific.

Nubwo iki kirwa kibarizwamo ibirunga byinshi, utu tunyamasyo twaho dushobora kubaho imyaka iri hagati ya 150 na 200.


Red Sea Urchin: Ibi ni ibiremwa bigaragara mu njanja itukura n’ahandi, bikaba bishobora kubaho imyaka hagati ya 150 na 200.


Deep-sea sponges; Ibi ni ibindi binyabuzima bikunze kwibera ku ndiba y’inyanja, aho abahanga bagaragaza ko bibaho imyaka myinshi.

Imyaka izi Deep-sea Sponges zishobora kubaho ntivugwaho rumwe dore ko hari n’abavuga ko zishobora kumara n’imyaka 1000, gusa imyaka ihurizwaho ni hejuru ya 250.


Koi Fish: Bisanzwe bigaragazwa ko aya mafi abaho hagati y’imyaka 25 na 30, ariko inyigo yakozwe na San Diego Zoo, igaragaza ko akunze kuboneka cyane mu Buyapani, ashobora kubaho akarenza imyaka 200.

Aldabra Giant Tortoise: Utu tunyamasyo tunini dukunze kuboneka muri Sychelles, aho abahanga bagaragaza ko utugabo dushobora gukura tukagira metero 1.22 naho utugore tukagira santimetero 91. Utu tunyamasyo kandi, bigaragazwa ko dushobora kubaho imyaka iri hagati ya 130 na 150.

Tuatara: Ni inyamanswa zo mu bwoko bw’ibikururanda zijya kumera nk’imiserebanya, aho bikunze kuboneka muri New Zealand. Abahanga bagaragaza ko izi Tuatara nazo zishobora kubaho imyaka irenga 100.

Geoduck: Geoduck ni ibinyabuzima bikunze kuboneka cyane mu nyanja ya Pacific bijya gusa n’ibinyamunjonjorerwa, abahanga bakaba bagaragaza ko bishobora kubaho hagati y’imyaka 100 n’imyaka 150.

Greenland Shark: Izi nazo ni izindi nyamanswa zo mu bwoko bw’amafi afiko manini cyane akunze kuboneka mu Nyanja ya Pacific n’inyanja ya Antlactic y’amajyaruguru, aho zishobora no gukura zikagira uburebure bwa metero zirindwi zose. Izi Shark abahanga bavuga ko zishobora kubaho n’imyaka 400, bizigira inyamanswa za mbere zishobora kubaho imyaka myinshi mu zigira urutirigongo.

Ocean Quahogs:Abahanga bagaragaza ko aribyo binyabuzima bishobora kubaho imyaka myinshi kurusha ibindi, kuko bishobora kubaho imyaka igera kuri 500. Ibi binyabuzima biba bifite igikono nk’icy’ikinyamunjonjorerwa, biboneka cyane mu nyanja ya Antlatic y’amajyaruguru.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND