Ikipe ya Vision FC iri gukora iyo bwabaga ngo irebe ko yaguma mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, gusa ubushobozi bwatangiye gusumba igihe.
Ni
umwaka wa mbere wa Vision FC mu cyiciro cya mbere ariko imihini mishya ikomeje
kuyitonda ndetse umuntu yavuga ko nta gihindutse iyi kipe izamanuka mu cyiciro
cya kabiri. Tariki 5 Kamenya 2024, nibwo
ikipe ya Vision FC na Rutsiro FC zabonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro
cya mbere umwaka w’imikino 2024-25.
Byari
ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi ba Vision FC yari imaze imyaka isaga 12 irwana
no kuzamuka.
Vision FC ikizamuka yahise ikora
impinduka zihuse
Vision
FC yazamutse mu cyiciro cya mbere bigizwemo uruhare n’umutoza Muvunyi Felix
'Fils' gusa ntabwo batindanye kuko iyi kipe yahise imureka. Ibi abenshi babifata nk’ikosa rikomeye ndetse
bakemeza ko kitaricyo gihe cyiza cyo gutandukana n’umutoza Fils bigendanye n’uburyo
yari azamuyemo ikipe ndetse n’uko yari ayimenyereye.
Muvunyi Felix 'Fils' nubwo yatandukanye
na Vision FC, yasimbujwe nabi
Ubuyobozi
bwa Vision FC ntabwo bwahagarariye aho mu gukora amakosa, kuko n’umuntu bahaye akazi
atariyo mahitamo nyakuri. Umwongereza Calum Shaun Selby wasimbuye Fils nta
mateka yari azwiho muri ruhago byumwihariko mu Rwanda kuko yatojeho ikipe ya
Etincelles FC iminsi mike nabwo ntibyagenda neza.
Vision FC imaze imikino 4 ya shampiyona yikurikiranya idatsinda
Amakipe
akizamuka mu cyiciro cya mbere, akenshi akunze gukora ikosa riyahuhura akazana
umutoza utazi neza shampiyona y’u Rwanda kandi umutoza agira uruhare nibura rwa
60% kugira ngo ikipe ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere.
Ntabwo byatinze Vision FC izana
Banamwana
Vision
FC yaje guhagarika Calum Shaun Selby ndetse iba ihaye umwanya Banamwana Camarade wari
waje nk’umutoza wungirije gusa nawe ntiyarengeje imikino 3 ikipe iba ihawe
Abdou Mbarushimana.
Abdou niwe wagize uruhare mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu kwa mbere,
ndetse wabonaga ko ariwe ugomba guhangana n’izanzamuka rya Vision FC, gusa kuri
uyu wa 6 w’icyumweru dushoje nawe yaje guhambirizwa.
Nonese ikibazo ni umutoza cyangwa n’aka
ya mvugo ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe?
Ikibazo
nyamukuru cya Vision FC kigiye no kuyimanura mu cyiciro cya kabiri, umuntu yavuga
ko cyatangiye ubwo iyi kipe yari ikigera mu cyiciro cya mbere ndetse itangiye
kugura abakinnyi.
Calum watoje Vision FC bwa mbere ikina icyiciro cya mbere, ari mu bagize uruhare mu bihe bibi by'iyi kipe kubera abakinnyi yayiguriye
Vision
FC ubwo yaguraga abakinnyi, yaguze nabi kurusha abakinnyi ubwayo yari ifite mu
cyiciro cya kabiri. Iyi kipe yari yarashyizeho amafaranga ntarengwa yo guhemba
abakinnyi, ikajya igura umukinnyi wakwemera guhembwa ayo mafaranga, ndetse
byarangiye abakinnyi ifite batari ku rwego rwo kuba bayitabara.
Vision FC niyo kipe nziza yo kuba
igitambo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Si
ukuvuga ko ariyo kipe iberewe ni kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ariko niyo
kipe imibare yo hanze y’ikibuga itarengera. Ubundi buri mwaka w’imikino mu
Rwanda haba hari ikipe ubona iramutse imanutse nta gikuba cyacika ndetse
ikunze kuba igitambo cy’amakipe afite imbaraga nke ariko afite ubushobozi mu
buyobozi ndetse n’ijambo rihambaye.
Uyu mwaka rero biragoye kuko amakipe y’ibitambo amenshi ntabwo ari mu cyiciro cya mbere ubwo ndavuga Etoile de L’Est ndetse na Sunrise FC.
Lomami Marcel yakora ibitarakozwe?
Umutoza
Lomami ubundi azwiho kuzamura amakipe mu cyiciro cya mbere ntabwo ari umutoza
uzwiho kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere. Ni umutoza Vision FC yahaye akazi
ariko akaba yari ananiwe gushyira mu ingiro ibyo yari yavuze ajya kujya muri
Kiyovu Sports kandi nayo iri kurwana n’ubuzima.
Lomami ubu niwe mucunguzi wa Vision FC nyuma yo kuva muri Kiyovu nabwo byanze
Ku
bwanjye navuga ko Vision FC icyo yakoze ari uguhindura umutoza ariko aho ibintu
bigeze guhindura umusaruro biragoye.
Imibare se irarengera Vision FC
Vision
FC ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 19 ya shampiyona imaze
gukinwa. Umwaka ushize ku munsi wa 19 wa shampiyona, Etoile yari ku mwanya wa
nyuma nayo ifite amanota 12 ndetse n’umwenda w’ibitego 18.
Sunrise
FC iri mu makipe y’ibitambo muri shampiyona, yari ku mwanya wa 6 n’amanota 25
gusa byarangiye imanutse mu cyiciro cya kabiri yo na Etoile de L’Est. Umwaka
w’imikino 2022-23, umunsi wa 19 wa shampiyona Espoir FC yari ku mwanya wa nyuma
n’amanota 11 gusa byarangiye igiye mu cyiciro cya kabiri.
Umwaka
w’imikino 2021-22, umunsi wa 19 wa shampiyona Gicumbi FC yari ku mwanya wa
nyuma n’amanota 14 gusa byarangiye iyi kipe imanutse mu cyiciro cya kabiri iri
ku mwanya wa nyuma.
Ibi bisobanuye iki?
Kuva
mu mwaka w’imikino 2015-2016 shampiyona y’u Rwanda igirwa amakipe 16 nta kipe
iragera ku munsi wa 19 wa shampiyona iri ku mwanya wa nyuma ngo izagume mu cyiciro cya mbere.
Vision
FC umwanya iriho n’amanota ifite biyisunikira kuba ariyo kipe ifite ibyago
byinshi byo kumanuka mucyiro cya kabiri ndetse bishobora kuzaba hakiri kare.
Abdou wari umaranye ikipe iminsi yashunnyeho asanga birasharira
TANGA IGITECYEREZO