RURA
Kigali

Gerard Piqué yatanze igitekerezo ko amakipe anganyije 0-0 akwiye gutaha amaramasa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/03/2025 16:29
0


Mu gihe Isi y’umupira w’amaguru ikomeje kugenda ihinduka, ibitekerezo bishya bikomeza gutangwa mu rwego rwo kuwugira umukino ushimishije kurushaho.



Umunya-Espagne Gerard Piqué, wahoze ari myugariro wa FC Barcelona, yagaragaje igitekerezo gikomeye cyo gukuraho amanota ku makipe anganyije 0-0 kugira ngo atume umukino uba uryoheye abafana.

Mu kiganiro yagiranye na Iker Casillas kuri podcast, Piqué yagaragaje ko abafana bagomba kubona umupira mwiza kandi wuzuyemo ibitego, aho gukomeza kureba imikino irangira nta gitego kibonetse.

Yagize ati “Umufana wishyuye amafaranga ari hagati y’amayero 100 na 300 ngo arebe umukino, ntakwiye kugenda atabonye igitego. Tugomba guhindura ibintu. Urugero, niba umukino urangira ari 0-0, amakipe ntakwiye guhabwa inota na rimwe. Tekereza uko umukino wakomeza gukomera guhera ku munota wa 70 amakipe yose abona aza gutaha amaramasa!

Igitekerezo cya Gerard Pique mu gihe cyashyirwa mu bikorwa, amakipe yashyiramo imbaraga nyinshi mu gusatira, aho gukinira inyuma yugarira. Ibi byatuma umukino uba ushyushye, kuko nta kipe yaba yemerewe kurangiza umukino nta gitego yatsinze.

Muri iki gihe, amakipe menshi akoresha uburyo bwo gukina yugarira kugira ngo nibura agire inota rimwe. Ariko, Piqué we avuga ko umupira w’amaguru ukwiye gukinwa nk’indi mikino nka Basketball na Tennis, aho habaho gutsinda cyangwa gutsindwa. Iki gitekerezo yigeze kugitangaza mu mwaka ushize, aho yasabye ko tombola zakurwaho burundu, ibintu byateje impaka nyinshi mu bafana.

Niba iri tegeko ryashyirwa mu marushanwa akomeye, bishoboka ko imikino yakomeza kurushaho kuryoha, by’umwihariko mu mikino ya nyuma y’irushanwa. Ibi byatuma abafana bagira ibyishimo byo kureba umupira w’amaguru urimo ibitego byinshi.

Ariko, ibi ntibyashimisha amakipe yose cyane  nk’afite urwego ruri hasi  yakoresha uburyo bwo kwihagararaho ngo nibura yiheshe inota rimwe. Mu gihe habayeho guhana amakipe atabashije gutsinda, bigatuma amwe muri yo atabona uburyo bwo guhatana.

Icyakora, nta gushidikanya ko igitekerezo cya Piqué kizaganirwaho cyane mu isi y’umupira w’amaguru, ndetse gishobora gufungura amarembo y’izindi mpinduka zatuma umupira ubera abafana bishimishije.

Guhindura amategeko y’umupira w’amaguru ni urugendo rutoroshye kuko bisaba ko impinduka zemezwa na FIFA n’andi mashyirahamwe akomeye nka UEFA na CAF. Ariko, kubera uburyo za federasiyo zigenda zireba uko umupira w’amaguru urushaho kuba umukino ushimishije, ntibitangaje ko ibitekerezo nka biriya byazigwaho mu bihe biri imbere.

Gerard Pique ntiyiyumvisha uburyo ikipe iva mu kibuga idatsinze igitego maze igahabwa inota ngo ni uko yanganyije n'iyo byakinaga

Iyo ikifuzo cya Gerard Pique kiba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, Rayon Sports na Gasogi United zari gutaha amaramasa

Gerard Pique ashimanguira ko umufana yishyura amafaranga akajya kureba umupira ashaka kubona ibitego






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND