Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports, Quanane Sellami yasezeye kubera ikibazo cy’uburwayi cy’umufasha we muri Tunisia.
Uyu mutoza yasezeye Rayon Sports nyuma y'uko iyi kipe imaze kunganya na Gasogi United 0-0 mu mukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe ku munsi w'ejo ku Cyumweru Saa Kumi zuzuye.
Impamvu uyu mutoza yatanze asezerera yavuze ko agiye iwabo muri Tunisia kwita ku mugore we urwaye gusa amakuru avuga ko nawe atari amaze iminsi yishimiye uburyo ikipe ifatwamo mu bijyanye n'imishahara n'ibindi.
Quanane Sellami yari yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mpeshyi y'uyu mwaka azanye na Robertinho dore ko aho bagiye bakunze kuba barikumwe.
Bakoranye muri Simba SC yo muri Tanzania ndetse banakorana muri Stade Gabziien yo muri Tunisia.
Uyu mutoza wungirije agiye Rayon Sports itari mu bihe byiza mu bijyanye no kubona amanota dore ko mu mikino 5 ya shampiyona iheruka yabashije gutsindamo umukino umwe gusa ,ikanganya 3 naho igatsindwa umwe.
Ni mu gihe kandi Murera yitegura gucakirana na mukeba ku Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro. Kugeza ubu Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha amanota 2 gusa APR FC iyikurikiye.
Quanane Sellami wasezeye kuri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO