RURA
Kigali

Cristiano Ronaldo yanze gusubira muri Iran kubera gutinya gukubitwa inkoni 99

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/03/2025 15:29
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo, yanze gusubira muri Iran kubera gutinya gukubitwa inkoni 99 bitewe n'ibyo yahakoreye ubwo aherukayo.



Mu mwaka wa 2023 ni bwo ikipe ya Al Nassr yerekeje muri Iran aho yarigiye gukina n'ikipe ya Persepolis bari kumwe mu itsinda E mu mikino ya Champions League yo ku Mugabane wa Aziya.

Cristiano ukinira iyi kipe ubwo bageraga muri Iran yakiriwe nk'Umwami muri iki gihugu aho abaturage benshi bari bafite ibyapa biriho amafoto ye ndetse yewe ku munsi wa mbere bakigerayo ntabwo bigeze bakora imyitozo bitewe n'abaturage benshi bari bari aho bagombaga kuyikorera. 

Usibye ibyo kandi hari umugore witwa Fatima Hamimi usanzwe ari umunyabugeni ndetse akaba afite n'uburwayi aho umubiri we ku kigero cya 85% wabaye 'paralysed'. Yahaye uyu mukinnyi impano y'ifoto ye yamukoreye amushushanya.

Nyuma yo kuyimugezaho Cristiano Ronaldo yaramuhobeye, amusoma mu musaya amushimira ndetse baranifotozanya. Nubwo uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or 5 yabikoze ariko ntabwo muri Iran byemewe guhobera umugore ufite umugabo. 

Iyo ubikoze uhanishwa gukubitwa inkoni 99 none ni byo Cristiano Ronaldo yatinye dore ko atari mu bakinnyi ikipe ye ya Al Nassr yajyanye muri Iran gukina na Esteghlal mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League ya Asia nk'uko byatangajwe na Marca.

Ntabwo ari ibi gusa byatumye uyu mukinnyi atajyayo dore ko ikipe ya Al Nassr yanasabye ko bazakinira ahantu hatari abafana bitewe nuko ubushize bateje akavuyo kuri Ronaldo gusa bikarangira byanzwe.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitemewe muri Iran 

Cristiano Ronaldo ntabwo ari mu bakinnyi Al Nassr yajyanye muri Iran 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND