RURA
Kigali

APR FC yakuye mu nzira Police FC, itangira guhumekera mu bitugu bya Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/03/2025 21:21
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC mu mukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, itangira guhumekera mu bitugu bya Rayon Sports.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025 Saa moya z'umugoroba.

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ariyo ihererekanya neza umupira arinako abakinnyi bayo barimo Ruboneka Jean Bosco bagerageza uburyo.

Ku munota wa 7 iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yaje gufungura amazamu ku mupira waruzamuwe na Sheikh Djibril Outtara maze Hakim Kiwanuka ashyiraho umutwe umupira uragenda uruhukira mu nshundura.

APR FC yakomeje kubona uburyo imbere y'izamu nkaho Hakim Kiwanuka yahaye umupira mwiza Denis Omedi ari imbere y'izamu gusa atinda kuwutera birangira bawumukuyeho.

Ku munota wa 29 ikipe ya Police FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira Henry Msanga yarahaye Ani Elijah arekura ishoti gusa Ishimwe Pierre aratabara.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira rutahizamu wa APR FC , Sheikh Djibril Outtara yongeye kurata uburyo bw'abazwe imbere y'izamu ku mupira mwiza yarahawe agera mu rubuga rw'amahina gusa atinda kurekura ishoti bituma ba myugariro ba Police FC bamugeraho.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ishimangira intsinzi ku bitego bya Djibril Outtara ku munota wa 47 na 55 kuri penariti.

Police FC nyuma yo gutsindwa yagiye inyuzamo ikabona uburyo ishaka uko yakoramo gusa umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre akaba ibamba.

Ku munota wa 90 yaje kubona igitego gitsinzwe na Henry Msanga ku mupira yarahawe na Akuki arekura ishoti riruhukira mu nshundura.

Ku munota wa 90+3' iyi kipe y'Igipolisi cy'igihugu yabonye penariti iterwa na Mugisha Didier ariko Ishimwe Pierre ayikuramo.

Umukino warangiye APR FC yegukanye intsinzi y'ibitego 3-1 ikomeza kuba kumwanya wa 2 gusa igabanya amanota yarushwaga na Rayon Sports aho kuri ubu irushwa 2 gusa.

Ni nyuma yuko Rayon Sports yo yanganyije umukino wayo na Gasogi United 0-0.

Sheikh Djibril Outtara yishimira ibitego yatsinze 

Uko Hakim Kiwanuka yatsinze igitego cya mbere 

APR FC yatsinze Police FC ibitego 3-1













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean de Dieu3 hours ago
    Mwatubonera uko amakipe akurikirana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND