RURA
Kigali

Umutoza mushya w'Amavubi yashimiye Perezida Kagame,yizeza gukora ikintu kidasanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/03/2025 7:27
0


Umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Adel Amrouche yashimiye Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame ndetse abizeza gukora ikintu kidasanzwe.



Kuri iki Cyumweru nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje abatoza bashya b'Amavubi y'Abagabo n'Abagore.

Cassa Mbungo Andre yagizwe umutoza w'Amavubi y'Abagore naho Umunya-Algeria,Adel Amrouche agirwa Umutoza w'Amavubi y'Abagabo aho yungirijwe na Eric Nshimiyimana ndetse na Dr Caroline Braun.

Mu kiganiro n'itangazamakuru,Adel Amrouche watoje i bihugu bitandukanye birimo Yemen, Kenya, Equatorial Guinea, Botswana, Libya na Tanzania yashimiye Perezida Kagame ku bw'iterambere ari kugeza ku gihugu ndetse anavuga yishimiye kuba mu Rwanda.

Yagize ati "Ndashaka gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubyo ari gukorera igihugu mu bijyanye n'iterambere cyane cyane impano, abaturage b'ejo hazaza. Nishimiye cyane kuba mu Rwanda kubera ko baranzi, muranzi nanjye ndabazi . Kuri njye urugero rwiza no abayobozi bayobora iki gihugu".

Yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo we n'abantu be bagere ku ntego zabo.

Yagize ati "Burigihe iyo ntoza hanze ntanga urugero ku Rwanda, kubyerekeye ubuhanga bw'abayobozi. Aya ni mahirwe n'inshingano mumpaye.

Ngiye gukora ibishoboka byose hamwe n'abantu banjye kugira ngo tugere kuntego zacu. Nk'uko nabivuze mbere, muranzi, mfite kamere yanjye, mugiye kumenyera nkuko nanjye ngiye kubamenyera".

Adel Amrouche yavuze ko afatanyije n'abandi bashobora kugira icyo bahindura gusa we wenyine ntacyo ashobora gukora.

Yagize ati "Twese hamwe dushobora kugura icyo dukora. Njyenyine ntacyo nshobora gukora.

Iyo mvuze mwese, namwe abanyamakuru murimo kubera ko mugize iterambere ry'i kipe yigihugu, izo mpano. Ku bw'ibyo, ntimutegereze umutoza Adelie ufite magic.Ngiye gushyiraho ibuye ryanjye mu gutsinda , ariko ndavuga ko nkunda iki gihugu kubera ko mwifitemo gukunda igihugu Kandi mushaka kuba beza. Izo n'izo ntego zacu".  

Yavuze ko bagiye gukora ikintu kidasanzwe ndetse ko bishoboka ko bahindura umupira w'u Rwanda bakawugira mwiza muri Afurika nkuko abayobozi babikoze ku gihugu.

Ati"Tugiye gukora ikintu kidasanzwe. Mugomba kwizera nk'uko nizera. Mugomba kwizera. Kubera iki? Birashoboka. Birashoboka nkuko abayobozi babikoze bahindura igihugu bakagishyira mu bihugu bya mbere muri Afrika.

Twebwe, dushobora guhindura umupira wacu ukaba mwiza muri Afurika".

Amavubi ateganya kwinjira mu mwiherero mu minsi iri imbere, aho azitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, irimo uwo azahuriramo na Nigeria ku wa 17 Werurwe ndetse na Lesotho ku wa 24 Werurwe, imikino izabera kuri Stade Amahoro.

">

Cassa Mbungo Andre yagizwe umutoza w'Amavubi y'Abagore 

Adel Amrouche wagizwe umutoza w'Amavubi asimbuye Torsten Frank Spittler 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND