RURA
Kigali

Arsenal mu nzira yo kuzana umuyobozi w’igikurankota

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/03/2025 14:32
0


Nyuma yo kuva muri Atletico Madrid, Andrea Berta ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuba umuyobozi ushinzwe siporo wa Arsenal, aho ashobora gusimbura Edu.



Amakuru aturuka ku munyamakuru uzwi mu bijyanye n'igura n'igurisha ry'abakinnyi, Fabrizio Romano, avuga ko ibiganiro byamaze gutangira, nubwo umwanzuro wa nyuma utarafatwa.

Andrea Berta ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka ikipe ya Atletico Madrid iriho ubu, afatanyije n’umutoza Diego Simeone. 

Icyerekezo cye mu kugura no kugurisha abakinnyi byafashije iyi kipe kugera ku rwego rwo hejuru mu Burayi. Kuba ari mu nzira zo kwerekeza muri Arsenal bishobora guhindura byinshi ku

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Arsenal ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Nyamara, mu myaka ibiri ishize, iyi kipe yaguye mu rugamba rwa nyuma, ntibashe kwegukana igikombe. 

Abasesenguzi barimo Alan Shearer, umwe mu banyabigwi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ntibashidikanya ko hari impamvu zikomeye zituma Arsenal ihura n’iki kibazo buri mwaka.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira abakinnyi bayo bakomeye, Arsenal yiteguye kongerera William Saliba umushahara ukomeye, kugira ngo abe umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri iyi kipe. 

Ibi bigaragaza gahunda ya Arsenal yo gukomeza guhatanira ibikombe ikoresheje abakinnyi bafite ubushobozi buhanitse.

Mu gihe Andrea Berta azemezwa nk’umuyobozi mushya ushinzwe siporo wa Arsenal, bizaba ari intambwe ikomeye kuri iyi kipe. 

Uburyo bwe bwo kubaka ikipe, ubunararibonye mu igura n’igurisha ry’abakinnyi, ndetse n’ubushishozi mu gufasha amakipe gukura, bishobora kuba igisubizo Arsenal yari imaze igihe ishakisha kugira ngo yongere kugera ku rugero rwo hejuru mu mupira w’amaguru.

 

Andrea Berta wagize uruhare mu kubaka Atletoco Madrid mu nzira yo kujya kubaka Arsenal

Andrea Berta ategerezanyijwe amatsiko menshi mu ikipe ya Arsenal cyane ko yashyize ku gasongeo ikipe ya Atletico Madrid

Andrea Berta agiye gusimbura Edu Gaspar wawi mu nzira zo gufasha Arsenal gutwara ibikombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND