Umuhanzi Harmonize yashyize hanze amashusho agaragaza Umusigiti ari kubakisha mu cyaro cy'iwabo anavuga byinshi ku kudindira kw'iyi nyubako.
Umuhanzi uzwi cyane muri Tanzania, Harmonize, yatanze ubuhamya bw’ibihe byashize ubwo yari ari mu nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi iyobowe n’umuhanzi Diamond Platnumz.
Yavuze ko yigeze kuganira na Diamond amubwira ikibazo gikomeye mu gace k'iwabo, aho abaturage bakeneye urusengero(Umusigiti). Uyu muhanzi yavuze ko Diamond yemeye gutanga amafaranga yo gutangiza uwo mushinga wo kubaka uwo musigiti.
Nyuma yaho, habaye ikibazo hagati ya Harmonize na Diamond, nk’uko Harmonize abivuga ati:"shitani yaje hagati yacu".
Ibi byatumye Harmonize ahitamo gutandukana na WCB, ndetse umushinga wo kubaka urwo rusengero icyo gihe wahuye n'ikibazo cyo kudindira kubera kubura amafaranga yo gukomeza ibikorwa by'uwo mushinga.
Ariko, n'ubwo byari byaragoranye, Harmonize yavuze ko yishimiye ko yagiye agira ubushobozi bwo kongera guhemba amafaranga abakozi bari kubaka uri rusengero. Harmonize yavuze ko yatanze amafaranga yose azakenerwa kugira ngo umushinga wose uzarangire.
Mu kubaha no gushimira Diamond ku bw'umusanzu we, Harmonize yafashe icyemezo cyo guha uru rusengero izina rya "Masjid Naseeb", izina rifitanye isano n'izina ry'umuhanzi Diamond Platnumz (Naseeb Abdul).
Ibi byerekana ukwiyemeza kwa Harmonize mu kwerekana umubano mwiza no gufata neza ibyo yahawe, ndetse no gufasha muri gahunda zo guteza imbere sosiyete avukamo
Harmonize ari kubaka umusigiti ku ivuko
TANGA IGITECYEREZO