RURA
Kigali

Bosco Nshuti yatangiye gutanga umusogongero kuri Album ya kane yitegura kumurika – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/03/2025 12:14
0


Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na "Ibyo Ntunze", yakomoje ku ndirimbo nshya yashyize ahagaragara yitiriye album ya kane yitegura kumurikira abakunzi be.



Iyi ndirimbo nshya yise ‘Ndahiriwe’ yitiriye album ye nshya, yayishyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’uko umuntu wese wamenye Yesu akamwakira nk’umwami n’umukiza, aba ari umunyemehirwe kuko aba afite ubuzima bw’ubu n’ubw’igihe kizaza.

Aganira na InyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Itangira ari inkuru mvuga ngo numvise uhamagara n’ijwi ry’urukundo rirenga ryiteguye kuruhura uryitaba wese maze kuryumva ndyumvana imbaraga nyinshi nditaba, nkasoza mvuga ngo warakoze kunkunda Yesu warakoze.”

Iyi ndirimbo yayihaye izina rya album ya kane "Ndahiriwe" azamurikira gitaramo cy’amateka yitiriye ibitaramo azajya akora byose, aho yabyise "Unconditional Love" (Urukundo Rudafite Icyo Rushingiyeho). Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizaba tariki 13/07/2025.

Ni Album izaba yiyongereye ku zindi eshatu zakunzwe cyane ari zo "Ibyo Ntunze", "Umutima" na "Ni Muri Yesu". Uyu muhanzi arateganya kuzenguruka Isi amenyekanisha iyi Album ye nshya.

Mu kiganiro InyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo. Ati: "Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi."

Avuga ko ishusho y'igitaramo cye yateguje Abanyarwanda ni uko "abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n'urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe ikuyemo".

Uyu muhanzi uri kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu mazina ni Producer Bruce Higiro "yankoreye indirimbo ya mbere ku buntu".

Ku bijyanye no kuba indirimbo ze nyinshi zigaruka ku musaraba, uyu muramyi utajya yicisha irungu abakunzi be yagize ati "Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi".

Umwaka ushize ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Bosco Nshuti uri mu baramyi bakora cyane mu Rwanda, yavuze ko bigoye gusobanura aho akura imbaraga zibimushoboza, ahubwo ashima Imana ko ibyo akora hari umusaruro ufatika bitanga.

Ati: “Bisa nk'ibigoye gusubiza, gusa mu by'ukuri nishimira ko ibyo nkora hari aho bikura abantu mu buryo bw'umwuka no mu mubiri bikabafasha kandi nanjye Imana yaranyaguye nukuri.”

Bosco Nshuti si inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Accounting', ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo aho abikora nk'umuhamagaro kandi n'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu muramyi yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu" n'izindi.

Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rw'umuziki amazemo imyaka 9. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b'amazina aremereye. Icyo gitaramo nacyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.

Ikindi yakoze ni icyo yise 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye bitegura kurushinga.

Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y'indirimbo yitiriye album ye ya kane

Ni igitaramo azakora mu gihe yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

">Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Bosco Nshuti yise "Ndahiriwe" 

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND