Muri iki gihe turimo, abantu benshi bahura n’ihungabana, ibibazo by’umutima, umunaniro n’ibibazo by’agahinda gakabije. Igikorwa cyoroshye nko gutembera n’amaguru, gishobora kugufasha kunoza imitekerereze yawe no guteza imbere ubuzima bwiza.
Gutembera n’amaguru ntibifite akamaro gusa ku mubiri, ahubwo ni ingirakamaro no ku buzima bw’umutima, n’ubwo mu mutwe. Ubushakashatsi bwerekana ko gutembera ugenda gake gake mu gihe gito ariko atari cyane bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’agahinda gakabije, nk’uko tubikesha Healthline.
Abahanga bavuga ko, gutembera n’amaguru ari ikintu cyoroshye cyane kugishyira muri gahunda zawe za buri munsi. Ushobora kubitangira ubyuka kare maze ukajya ku kazi n’amaguru niba ari hafi, ku ishuri kugenda n’amaguru mu gihe ugiye kurya saa sita, cyangwa ugiye gufata abana ku ishuri maze ukagenda ubimenyera gake gake.
Iyo umuntu ari kugenda, umuvuduko w’amaraso uriyongera, bigafasha oxijeni n’izindi ntungamubiri kugera ku bwonko vuba. Ibi bifasha mu gukangura imyakura ndetse umubiri wawe ukarushaho kugubwa neza.
Gutembera n’amaguru kandi bigira akamaro gakomeye ku gice cy’ubwonko gishinzwe guhangana n’umunaniro. Ibi bivuze ko gutembera n’amaguru kenshi bishobora kugabanya ibimenyetso by’umunaniro no gutuma urushaho kugira ibyishimo.
Ikindi kintu cyiza gitembera n’amaguru ni uko bifasha kurekura ibyitwa “endorphins”, ibi ni imisemburo ifasha mu kurwanya ububabare n’umunaniro. Iyo umuntu agitangira kugenda gake geke, umubiri urekura iyi misemburo bigatuma umunaniro ugabanuka ndetse bikaba binagabanya ibyago byo kurwara indwara z’agahinda gakabije.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bakuze bwagaragaje ko gutembera n’amaguru mu gihe cy’iminota byibura 20 inshuro 5 mu cyumweru, bigabanya ibyago byo kugira agahinda no kumva bababaye.
Bityo rero, nubwo waba ufite igihe gito ugomba gusahaka umwanya muto ukabikora kuko gutembera bishobora kukugirira akamaro gakomeye cyane cyane ku buzima bwawe bwo mu mutwe.
Gitembera kandi ni igikorwa cyiza cyo gusabana n’abandi. Gutembera hamwe n’incuti, umuryango, abo mukorana cyangwa abandi bitanga umwanya uhagije wo kuganira no kwishimana maze bikongera ibyishimo no kumva umerewe neza ndetse ubuzima bwawe bwo mu mutwe bukarushaho kumera neza.
Gutembera n’amaguru kandi, ni uburyo bworoshye bwo gutangira gukora imyitozo ngororamubiri, cyane cyane ku bantu babona bigoye bakumva ko batashobora siporo. Ikintu cyiza kuri iyi gahunda ni uko udakeneye ibikoresho byihariye cyangwa kwiyandikisha muri gym ngo utangire, ni umwanzuro ufata ku giti cyawe.
Mu gusoza, gukora ingendo ni uburyo bworoshye kandi bufasha kugirira akamaro ubuzima bw’umubiri n’umutima. Niba ushaka kugabanya umunaniro, kuzamura ibyishimo cyangwa kugirana umubano n’abandi, ingendo zishobora kugira uruhare runini. None se, kuki utatangira ugendagenda, wambara inkweto zawe, ukinjira mu rugendo rwo kugira ubuzima bwiza?
TANGA IGITECYEREZO