Umuhanzi akaba n’umucuranzi, Israel Papy yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album y’indirimbo umunani (8) zubakiye ku gicurangisho cya ‘Saxophone’ asanzwe acuranga cyane cyane mu bikorwa binyuranye atumirwamo birimo nk’ibirori byo gutera ivi, ubukwe n’ibindi.
Uyu musore ni umwe mu bize amasomo yabo ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ndetse yasoje amasomo ye mu 2015. Kuva icyo gihe yinjiye ku isoko, ndetse atangira kugaragaza umwihariko we, aho yahisemo kujya acuranga ‘Saxophone’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Israel Papy yavuze ko mu gihe amaze ku isoko yahisemo gutegura Album y’indirimbo zubakiye kuri ‘Saxophone’, ndetse yihaye intego y’uko izasohoka ku isoko muri Werurwe 2025.
Ni Album avuga ko iriho indirimbo umunani, ndetse yayikoranyeho n’abahanzi banyuranye. Yavuze ko iriho ubutumwa bugaruka cyane ku mahoro.
Ati “Album ni njye uri kuyikorera, ariko abahanzi nakoranye nabo bo ni agaseke gapfundikiye. Ubutumwa bukubiyemo ni ubujyanye n’amahoro kuko niyo ngingo nkunda kwiririmbira. Iriho indirimbo 8.”
Akomeza ati “Iyo mvuze ko ari album ya ‘Saxophone’ mba nshaka kuvuga ko ariyo izaba iri kuririmba ubwo ni ‘instrumental’ itarimo ‘Lyrics’ keretse igihe nzaba nakoranye na’bandi bahanzi nibwo hazazamo ‘Lyrics’.
Uyu musore yasobanuye ko gucuranga ‘Saxophone’ byamwambukije imipaka, kuko mu 2024 yataramiye mu bihugu byo mu Burayi, muri Aisa, u Bufaransa, u Bubiligi, Pakistan aho yari yajyanye n’itsinda rya Mashirika mu maserukiramuco akomeye.
Yavuze ko kuva yatangira gukoresha ‘Saxophone’ yabonye imirimo inyuranye, kuko yakoranye na Zacu Entertainment, abasha gukora ‘Sound Track’ iherekeza filime nka ‘City Maid’, ‘Seburikoko’, ‘Indoto’ n’izindi nyinshi.
Israel Papy anacuranga gitari, Piano na Harmonica. Ndetse, yagaragaye mu bitaramo by’abahanzi barimo Chryso Ndasingwa, Papi Clever, Prosper Nkomezi, Jules Sentore, Massamba Intore n’abandi benshi.
Uyu musore asobanura ko yatangiye kugerageza gucuranga ‘Saxophone’ mu gihe cya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Covid-19, kuva icyo gihe akunda iki gikoresho.
Israel asobanura ko uretse iriya Album ya Saxophone ari no gukora ku yindi Album izajya hanze mu gihe kiri imbere. Ati “Si iyo Album gusa, kuko hari n’indi maze iminsi ndi gukoraho ibizwi nka ‘One man Band’. Ni Album numva ko izajya hanze muri Mata 2024, ariko ndi no gutegura igitaramo kuri Institut français.
Saxophone ni igikoresho cy’umuziki cyakozwe n’Umubiligi witwa Adolphe Sax mu 1846.
Ni igikoresho cy’umwuka (wind instrument): Saxophone, ikora amajwi uko uyihuhamo unakoresha intoki ugafunga cyangwa ugafungura utwenge twayo (keys).
Ifite amoko atandukanye: Hari Soprano, Alto, Tenor, na Baritone Saxophone. Alto na Tenor ni zo zikoreshwa cyane mu njyana zitandukanye.
Nubwo igira umugozi w’igiti (reed) mu kanwa kayo, umubiri wayo ukorwa mu muringa (brass), ariko ntibarwa mu bikoresho by’umuringa (brass instruments) kuko ikoreshwa nk'igikoresho cy’umwuka.
Usanga ikoreshwa cyane muri Jazz, Blues, Rock, Reggae, ndetse no mu muziki wa Orchestre.
Ikenera uburyo bwihariye bwo guhumeka (breathing technique). Uko uyihuhamo bigira ingaruka ku ijwi risohokamo. Ni yo mpamvu abahanga muri saxophone baba bafite imyitozo myinshi ku guhumeka neza no gukoresha embouchure (uburyo ururimi, iminwa, n’akanwa bifasha mu gucuranga).
Israel Papy yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album yubakiye kuri Saxophone
Israel Papy yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo umunani yakoranyeho n'abahanzi banyuranye
Israel yavuze ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri we, kuko yataramiye mu bihugu bitandukanye by'i Burayi
Israel Papy yatangaje ko yakoranye n'abahanzi barimo Josh Ishimwe mu gitaramo cye
Ubwo Massamba Intore yahamagaraga ku rubyiniro Israel Papy mu gitaramo cye "3040 y'ubutore" cyabereye muri BK Arena
Ubwo Israel Papy yari kumwe n'Itorero Mashirika mu bitaramo binyuranye
TANGA IGITECYEREZO